in

Niba wowe n’umukunzi wawe mutajya mukora ibi bintu 7 menya ko ntaho mugana

Nta muntu wintungane mu rukundo kandi mu rukundo ibintu uyu munsi bigenda neza ariko ejo bikagenda nabi kuko byanze bikunze abantu 2 bakundana ntago habura utwo batumvikanaho , ibi bigatuma umuntu ashobora kureba urukundo rwe akabona ko we n’umukunzi we hari aho bagana cyangwa ari ntaho bagana.

Uyu munsi reka tubagezeho ibimenyetso 7 bishobora kukwereka ko wowe n’umukunzi wawe urukundo rwanyu rugana aheza:

  • Buri wese yifuza kumarana igihe n’umuryango w’umukunzi we bishimana
  • Utandukanya gufuha no kugira amatsiko : Ahangaha hari ubwo ubaza umukunzi wawe uko yiriwe nk’umuntu ufite amatsiko yo kubimenya ariko hakaba nubwo umubaza abo birirwanye nibyo bakoraga ,icyo gihe rero usabwa gutandukanya ifuhe no kugira amatsiko
  • Ntago uhindura imico yawe : Niba ufite umukunzi warangiza igihe mukundanye ugatangira kwigira uwo utariwe ,icyo gihe urukundo rwanyu ruba ruri mu kangaratete kuko niba ukunda kurya ugatangira kurya gacye ntago uzabihisha igihe kinini nimuramuka mugeze mu rugo rwanyu
  •  Kwihanga no kubabarirana : Abantu bakunda inshuro nyinshi bashobora kudahuza ku tuntu duto batumvikanyeho , ibi bisaba ko habaho kubabarirana no kwihanganirana  kuko buri kantu gato kakubabaza ukagatindaho wahita utandukana nuwo ukunda.
  • Ibintu birikora (biroroha) : Iyo ukundana n’umuntu mwisanzuranaho ntago ari ngombwa ngo muhatirize ibintu ,ni ukuvuga mushobora gupanga gutembera kandi mukabyumvikanaho bitabanje gusaba imbaraga z’uruhande rumwe ,nyine kuburyo mwembi kumvikana ku kintu mushaka gukora biborohera.
  • Mwishimira guhura : Rimwe na rimwe gukundana n’umuntu wumva adakeneye ko muhura cyangwa mubonana birababaza kandi icyo ni nikimenyetso simusiga cyakwereka ko urukundo rwanyu ntaho rugana .
  • Gushyirana mu mishinga yahazaza :Umuntu mukundana cyangwa ugukunda byanze bikunze aba agomba kuba yifuza ko muzabana , niba rero ukundanye n’umusore cg umukobwa ariko ukumva ntacyo akunze kuvuga kuhazaza hanyu mwembi menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikipe yo mu Rwanda yakubise umusifuzi ku buryo bukomeye, abantu barenga 8 bahita batabwa muri yombi na Polisi

Nyuma y’uko baherukaga gutaka kwibwa , abakinnyi ba La Jeunesse bakubise umusifuzi asohoka mu kibuga arandaswe