in

“Niba ufite ibimenyetso zana RIB bajye kumufunga kuko ibyo ni ibyaha” Perezida wa Kiyovu Sports Ltd yasanze Reagan Rugaju muri Situdiyo za Radio Rwanda amusaba kukwereka ibimenyetso ku makuru Reagan yari yatangaje kuri we maze Rugaju ararama abura icyo avuga

“Niba ufite ibimenyetso zana RIB bajye kumufunga kuko ibyo ni ibyaha” Perezida wa Kiyovu Sports Ltd yasanze Reagan Rugaju muri Situdiyo za Radio Rwanda amusaba kukwereka ibimenyetso ku makuru Reagan yari yatangaje kuri we maze Rugaju ararama abura icyo avuga.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, yari umutumirwa kuri Radiyo Rwanda.

Ubwo aba ari mu kiganiro, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal yabwiye Reagan Rugaju kumuhamagariza RIB kuko ibyo Reagan yatangaje kuri we bigize icyaha.

Mbere y’uko Perezida wa Kiyovu Sports Ltd aza muri Radio Rwanda, Reagan Rugaju yari yavuze ko Perezida Juvenal abetinga imikino imwe n’imwe ya Kiyovu akaba ari nayo mpamvu yari yihishe nyuma y’intsinzwi ya Kiyovu Sports kuri Bugesera.

Ubwo Juvenal yahuraga na Reagan kuri mikoro, Juvenal yasabye Reagan kwerekana ibimenyetso by’amakuru yatangaje ndetse akanamuhamagariza RIB ikamufunga kuko ibyo Reagan Rugaju yamuvuzeho bigize icyaha.

Reagan Rugaju yabwiye Perezida ko ibyo yavuze na we yabyumvishe hanze aho ni uko maze na we aza kubitangaza.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Franc
Franc
8 months ago

Bikunze gusabwa ko abanyamakuru bakwiye gukora kinyamwuga, kuki umuntu atangaza amakuru adafitiye gihamya akumva ko bikwiye kurangirira aho?Ibi bijye bibabera isomo n’ubutaha ntakajye atangaza amakuru adafitiye ibimenyetso bifatika kandi n’umuyobozi we uba abyumvise aba akwiye kumusaba ibisobanuro kandi ntibizasubire.

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon yanze kwiyumanganye atangaza umubare w’ibitego bagomba gutsinda Kiyovu Sports imaze iminsi yigamba

Ubundi se ninde wari wakurakaje?: Gloria Mukamabano nyuma yo kugaragara yariye Karungu yongeye kwiyereka abakunzi be ari mu byishimo bidasanzwe -AMAFOTO