in ,

Niba ufana Ikipe ya Chelsea Fc iyi niyo nkuru nziza warutegereje kumva muri iki gihe

Hazard and Courtois

Ikipe ya Chelsea fc imaze igihe yitwara neza muri champiyona y’igihugu cy’ubwongereza ikaba iri no mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, nyuma yuko abakinnyi bayo beza, inkingi za mwamba aribo Eden Hazard na Thibaut Courtois, aba babiligi nyuma yo gushakishwa bikomeye n’ikipe ya Real Madrid, ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea Fc bwamaze gufata icyemezo mu rwego rwo kubagumana.
Chelsea boss Antonio Conte is desperate to keep Courtois from the clutches of Real Madrid

Ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea Fc bukaba bwamaze kwemeranywa ko Eden Hazard na Thibaut Courtois bagomba kongererwa amasezerano. Umukinnyi Thibaut Courtois bakaba bashaka kumuha kontaro y’imyaka itanu aho azajya afata ibihumbi 200 by’amapound akaba n’umunyezamu wa mbere ku isi mu guhembwa amafaranga menshi aho azaba anganya na David de Gea wa Manchester United, Eden Hazard nawe akaba umukinnyi wa mbere uhembwa menshi muri Chelsea aho bazajya bamuhemba ibihumbi 280 by’amapound, Izi kontaro akaba arizo neza ikipe ya Real Madrid yashakaga guha aba bakinnyi. Hakaba hategerejwe kureba icyo aba bakinnyi bazabivugaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto adasanzwe agaragaza ubwiza bw’inzu ya King James

Abakinnyi 10 ba ruhago utaruzi ko bigeze gufungwa