in ,

Abakinnyi 10 ba ruhago utaruzi ko bigeze gufungwa

Abakinnyi ba Ruhago bafatwa nk’abagabo b’intangarugero mu kibuga ndetse no hanze yacyo ku buryo bigoye kwumva ko bamwe bafungwa ndetse bazize n’ibintu bitumvikana.

Abakinnyi bakurikira nubwo bari bafite impano ariko bagiye bahura n’ibibazo byabajyanye mu buroko.

10. Rene Higuita

Umunyezamu wamenyekanye kubera ukuntu yateraga umupira mu kirere yahinnye amaguru (Scorpion Kick) gusa nawe uburoko yabunyezemo ubwo umugizi wa nabi kabuhariwe Pablo Escobar yashimutaga umwana wa Carlos Molina agsabwa ibihumbi 60 by’amadolari aribwo yayahaye uyu mugabo akayashyikiriza uwo Escobar akaza kubifungirwa akanasiba igikombe cy’isi cya 1994.

rene Higuita akora scorpion kick

9. Vinnie Jones

Uyu mugabo wakinnye mu makipe nka Chelsea na Queens Park Rangers uzwi nk’umukinnyi wakanze imyanya y’ibanga y’abagabo y’umukinnyi mugenzi we Paul Gascoigne yaje gukora amabara ubwo yakomangiraga umuturanyi we akamukubita bimwe bibi akamara n’igihe mu bitaro nyamara akaza gufungwa amasaha 100 anayakoramo imirimo nsimburagifungo.

Nguwo Vinnie Jones akorakora undi mukinnyi

8. Patrick Kluivert

Uyu mugabo uzwi kuba yarakiniye amakipe nka Barca na Ac Milan ndetse n’ikipe y’igihugu y’abaholandi yaje kujya mu bibazo byinshi cyane ubwo yagongaga umufana wa Ajax yanakinaraga witwaga Marten Putman agahita anapfira aho nyuma abafana bakamwangira icyo.Yaje gufungwa amasaha 240 anakoramo ibihano nsimburagifungo.

7. Pete Swan

Uyu mugabo wakiniye Sheffield wednesday akayifatira runini yaje guhura n’ibibazo ubwo we na bagenzi be bakinanaga bashetewe na Ipswich Town ko bitsindisha birangira banatsinzwe 2-0 nyuma aza kubifungirwa amezi 4.

6. Marlon King

Uyu mugabo wakiniye Wigan Athletic ari mu bakinnyi bakoze amabaro menshi aho yarezwe ibirego birenze 14 harimo ubujura,gufata ku ngufu,kunywa agatwara n’ibindi byinshi.Yaje gufungirwa kwiba muri 2002 afungwa amezi agera muri 18. Nyuma afunguwe yaje gufungirwa gushaka gufata ku ngufu umwana w’imyaka 20 anamukubise ingumi.

5. Nizar Trabelsi

Abantu bazi uyu mugabo ukomoka muri Tuniziya ni bake nyamara yakinnye ruhago mu cyiciro cya kabiri cyo mu Budage nyuma aza gukekwaho gukorana na Al Qaeda ndetse na Ben Laden nyuma y’ibitero buatewe i New York muri 2001 aza gufungirwa mu Bubiligi nyuma aza gutwarwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yaje kuregwa ko yashakaga no guturitsa ambassade y’Amerika i Paris.

Nizar Trabelsi aburana

4. Tony Adams

Umugabo Tony Adams wakiniye ikipe ya Arsenal akanayibera Captain w’ibihe byose yahuye n’ikibazo cyo kunywa abura uko akikuraho akajya arwana mu tubyiniro ndetse aza no gukina umukino umwe yasinze. Rimwe yaje gutwara yasinze bamusangamo dose ikubye 4 iyemerera umunttu gutwara imodoka aribwo yaje gufungwa amezi 4.

3. George Best

Umukinnyi utazibagirwa mw’ikipe ya Manchester United akanayihesha Champions League nyamara aza guhura n’ikibazo cy’inzoga yamazemo igihe zaje no kumutwara muri 2005 yishwe n’indwara y’impyiko. Uyu mugabo yaje kurwana na polisi yasinze cyane ndetse aza gusiba kwitaba urukiko (convocation).

2. Eric Cantona

Umugabo wambaye nimero 7 ya Manchester United ba Beckham na Cristiano Ronaldo batarayambara ubwo bakinaga na Crystal Palaxe muri 1995 benshi bamwibuka akubita umufana umugeli nyuma yo kumwiyenzaho cyane ndetse amukubita n’ingumi amusanze muri tribune aho abafana bari bicaye.Nyuma y’umukino yaje guhabwa ikarita y’umutuku ndetse anafungwa ibyumweru 2.

  1. Joey Barton

Umwe mu bakinnyi baranzwe n’amabara kurusha abandi uyu mugabo wigeze kuba umukinnyi mwiza w’umwana muri Manchester City benshi bamuzi ku makarita y’imituku n’ibihano dore ko n’ubu yahanwe n’ikipe ye ya Burnley azira gusheta. Muri 2004 nibwo yaje kurwana n’abasore mu kabari mu mujyi wa Liverpool yasinze abakubita ari umwe akura amenyo umwe muri abo ahita afungwa amezi 6. Yaje kurwana na mugenzi we bakinanaga muri Manchester City mu myitozo ndetse anamutwikisha itabi ku jisho kugeza mugenzi we ataye ubwenge agasigara ahumeka gusa atanyeganyega .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ufana Ikipe ya Chelsea Fc iyi niyo nkuru nziza warutegereje kumva muri iki gihe

Akumiro: Iyumvire amagambo akomeretsa Arsene Wenger yatinyukitse kuvugira mu itangazamakuru