Ifunguro ufata mu gitondo ukibyuka niryo funguro ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi.
Nkuko benshi babivuga “Mu gitondo ugomba kurya nk’umwami”, ntago babivugira ubusa kuko hari ubushakashatsi bubyerekana.
Ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye
Akamaro n’ibyiza byo gufata ifunguro rya mu gitondo
Rikongerera imbaraga mu mubiri ndetse rikarinda kwiyongera ibiro mu buryo budakwiye
Rigufasha kumererwa neza ndetse no kumva ufite akanyamuneza
Rifasha ubwonko gutekereza neza ndetse no kwibuka cyane
Rifasha mu kurinda indwara zitandukanye z’umutima
Ni iki ngomba kurya nk’ifunguro rya mu gitondo?
Bitewe n’imico itandukanye ahantu hatandukanye, ibyo urya nabyo biratandukana. Gusa ibyo warya ntibigomba kuburamo:
1. Ibyongerera imbaraga umubiri: aha twavuga ibinyampeke (nk’umuceri, cg utundi tubuto duto nka soya, corn flakes,.. ), imbuto ndetse n’imboga
2. Intungamubiri: aha harimo amagi, amafi, inyama, ndetse n’ibishyimbo
3. Icyo kunywa: bishobora kuba icyayi, amata, jus cg igikoma. Gusa mu gihe nta kazi gasaba ingufu uri bukore, si byiza kunywa amata mu gitondo.
Bitewe n’umwanya n’ubushobozi ufite ufata muri buri cyiciro ibyo ushoboye.
Turusheho gukunda ubuzima turyoherwa buri munsi.