in

Neymar yoherereje ubutumwa bukomeye Tite watoje Brazil mu gikombe cy’isi

Neymar Jr yoherereje ubutumwa bushimira uwahoze ari umutoza wa Brazil Tite ku ruhare yagize ngo abakinnyi ba Brazil bagere ku rwego rushimishije.

Adenor Leonardo Bachhi wamenyekanye nka Tite watozaga Brazil mu mikino y’igikombe cy’isi

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Brazil isezerewe na Croatia mu mukino wa 1/4 mu gikombe cy’Isi uwatozaga Brazil muzehe Tite yaje kwegura kuri ako kazi, abakinnyi batandukanye bagiye bamwoherereza ubutumwa bumushimira igihe cyose babanye nawe. Neymar yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram yandika ubutumwa bugira buti” Ndashaka kugushimira byimazeyo kuri buri kimwe cyose watwigishije , ibyo waduhaye byari byinshi. Uzahora uri umwe mu batoza beza twahuye, uzahora uri uwa mbere.”

Neymar kandi yashoje ubutumwa ashimira buri umwe wese muri Brazil avuga ko buri muntu wese yarakwiriye gutwara igikombe bitewe n’ibyo bakoze ngo bagere ku nzozi zabo ,ariko ngo Imana siko yabigennye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ronaldo yatangaje ikipe y’igihugu aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi

Umusore ari mu mazi abira nyuma yo kwiha gutereta abakobwa 35 icyarimwe