in

Neymar Jr yavuze ikintu gisekeje yakoze cyera akiri umwana.

Rutahizamu wa PSG Neymar Jr yatangaje ikintu yibuka mu bwana bwe.Uyu mukinnyi wavukiye mu muryango ukennye mu mujyi wa Sao Paulo,yavuze ko ubwo yari akiri muto,papa we Neymar Santos Sr yamutumye kujya kwishyura umuriro w’amashanyarazi,ageze mu nzira ayajyana kuyakinisha umukino wari guhesha imodoka nziza umuntu wari gutsinda.

Naymar Jr yabwiye abanyamakuru ati “Ubwo nari nkiri umwana,papa yampaye amafaranga ngo njye kwishyura umuriro w’amashanyarazi.Nakoresheje ayo mafaranga mu gukina umukino ngo ntsindire imodoka nziza.Ngeze mu rugo,nabwiye papa uko byagenze byose arangije arankankamira.

Umunsi wakurikiyeho,twarabyutse dusanga imodoka iparitse ku muryango w’iwacu.Twasimbutse mu bicu kubera ibyishimo mbere y’uko tumenya ko ari imodoka ya kompanyi ishinzwe umuriro yari ije kudukupira umuriro kubera ko tutishyuye.Papa yongeye kuntuka.”

Neymar Jr ni umwe mu bakinnyi binjiza amafaranga menshi ku isi ndetse uretse Messi na Cristiano Ronaldo nta wundi umuyingayinga mu kwinjiza akayabo mu bakinnyi ba ruhago bagikina umupira w’amaguru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nick Minaj yaciwe akayabo kubera ibyo yakoze bigayitse.

Umugabo yapfuye nyuma yo kurarana n’indaya batera akabariro ijoro ryose.