in

Nadia wo muri City maid avuze ku musore wamwatse ruswa y’igitsina| Ku bamwita slayqueen umva icyo ababwira

Sandra Ishimwe wamamaye cyane muri Filime y’uruhererekane ya city maid ku izina rya Nadia yavuze uko umusore yamwatse ruswa y’igitsina kugirango azamugire icyamamamare maze akamubera ibamba, ibintu avuga ko aticuza ahubwo ko yakoze amahitamo meza. Ibi Sandra yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Transitline Tv.

Sandra yabwiye umunyamakuru wa Transitline Tv ko akinjira mu ruganda rwa sinema nyarwanda yahuye n’ibibazo bitandukanye aho yahuye n’umusore akamubwira ko namuha amahirwe azamugira umustsr. Sandra nk’umwana muto wari ukinjira muri sinema yumvise ko ayo mahirwe uwo musore amubwira wenda ari nko gukundana nawe nyamara umusore we yifuzaga ko baryamana.

Sandra yagiye gusura uwo musore aho atuye nkuko yari yabimusabye maze ahageze umusore ashaka ko baryamana nyamara Sandra nta myaka y’ubukurw yari afite. Sandra yahise amubwira ko arimo gukomanga ku muryango wa gereza ndetse amubwira ko niba ari ibyo yifuza kugirango amufashe kuba icyamamare ko bitashoboka aba amuhakaniye atyo.

Sandra yavuze ko uwo musore kuri ubu bavugana gake ariko akeka ko aho aba ari yishimiye urwego Sandra amaze kugeraho muri sinema. Sandra yahereye aha agira inama abana b’abakobwa kwirinda kwirukira ibintu vuba vuba ku buryo byanabakoresha amakosa arimo no kwishora mu ngeso mbi ahubwo ababwira gutegereza igihe cyabo cya nyacyo kikazagera bakabigeraho binyuze mu nzira nziza.

Muri iki kiganiro Sandra yagiranye na Transitline Tv kandi yavuze ku bijyanye n’umuntu ushobora kumwita Slayqueen ndetse n’uko yabyakira. Yagize ati « Umuntu unyise slayqueen yaba anyise umukobwa atabasha kw’achievinga kuko umuntu ubasha kwakira ubuzima mbayemo cyangwa ubasha kubika ubwiza bwanjye akaba yanabwongera Ni umuntu ubonako ashobora kumbera umugabo cyangwa se guhagarara muri wa mwanya. So, umuntu unyita slayqueen ni wa muntu ubonako mpenze cyangwa se ndi mu buzima atabasha kugeraho atanifuza kugeraho ahubwo ashaka gutesha agaciro ako kanya ».

Sandra uzwi nka Nadia muri city maid

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Déodorants na Parfums abantu barazitiranya nyamara ntabwo ari zimwe| dore aho zitandukaniye dore n’aho zikoreshwa

Rwatubyaye Abdul n’umukunzi we bagiye kwibaruka