in

Myugariro wa Kiyovu Sports Nizigiyimana Karim Mackenzie yarengeje amaso ikipe ye avuga indi kipe ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

Myugariro wa Kiyovu Sports wakiniye Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie abona kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizasaba imbaraga nyinshi amakipe ayiri inyuma.

Uyu munsi ni bwo umurishyo usoza igice kibanza “Phase aller” cya shampiyona ya 2023-24 uri bukubitwe Etincelles FC yakira Gasogi United.

Gusa nta mpinduka zishobora kuba mu makipe 4 ya mbere ni nyuma y’imikino yabaye ku wa Mbere no ku wa Kabiri.

Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Kiyovu Sports ishobora gusoza ku mwanya wa 5, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko Rayon Sports yakiniye ari ikipe nziza ndetse ko azi ko izongeramo amaraso mashya ku buryo igifite amahirwe ku gikombe.

Ati “Rayon Sports ni ikipe nziza ariko navuga ko hari ikintu kimwe mwirengagiza, mwibuke ko twakinnye imikino 4 mu minsi 12, ni imikino myinshi kandi yari yegeranye kongeraho umunaniro w’abakinnyi, Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ndabizi izongeramo amaraso mashya mu mikino yo kwishyura, ni ikipe nziza ndabizi biracyashoboka.”

Agaruka ku ikipe aha amahirwe yo kwegukana iki gikombe, yavuze ko hakiri kare ariko na none kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizagorana.

Ati “Haracyari kare ariko sinatinya kuvuga ko APR FC iri mu myanya myiza ni iya mbere, ifite n’amanota menshi irusha amakipe ayikurikiye kandi ni ikipe imenyereye gutwara ibikombe, urumva gutakaza ya manota biradusaba abantu tuyiri inyuma imbaraga nyinshi z’umurengera.”

APR FC ni yo isoje igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 33, Police FC ifite 31, Musanze FC 29, Rayon Sports 27 ni mu gihe Etoile del’Est ari iya nyuma n’amanota 10.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kumenya ko agiye gusubizwa mu nkiko umubyinnyi Titi Brown yatangaje amagambo akomeye yateye benshi agahinda

Isabukuru nziza mfura yange: Umukinnyikazi wa Filime Nyarwanda yifurije umwana we w’imfura isabukuru nziza gusa abantu batunguwe n’ukuntu aba bombi basa nk’intobo (reba ifoto bari kumwe)