in

Myugariro ukomeye wa Apr Fc agiye gutandukana nayo yerekeze hanze y’u Rwanda

Ikipe ya APR FC ishobora gutakaza myugariro wayo Omborenga Fitina ushobora kwerekeza muri Maroc gukinayo.

Omborenga Fitina ari ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Apr Fc nyuma y’aho muri 2020 yari yongereye imyaka ibiri muri iyi kipe y’ingabo z’Igihugu.

Uyu mukinnyi yagiye yifuzwa n’amakipe atandukanye harimo na AS Vita Club yo muri DR Congo umwaka ushize ariko ntibyakunda, biri no mu bintu byatumye asubira inyuma mu mikinire ye.

Amakuru twamenye n’uko uyu musore agiye kwerekeza muri Maroc gukina mu ikipe ya FAR Rabat imwifuza.

Iyi kipe ya FAR Rabat ikaba isanzwe ikinamo abanyarwanda babiri bahoze muri APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] na Manzi Thierry.

Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC muri 2017 hari nyuma yo kuva muri Espane gukora igeragezwa ntibigende neza, icyo gihe yari avuye muri Slovakia mu ikipe ya FC Topvar Topoľčany.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri bahoze mu ikipe ya Apr Fc bayisuye mu myitozo bahobera Adil karahava (Amafoto)

Umwana yashenguye imitima y’abantu ubwo yakoreraga ibidasanzwe ku mukino wa Ukraine.