in

Mvukiyehe Juvenal nyuma yo gutangaza ko ahagaritse umutoza wa Kiyovu Sports, yongeye kwisubiraho anasaba imbabazi abafana ba Kiyovu Sports

Mu mukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United bikaza kurangira Kiyovu Sports itsinzwe ibitego 3-1, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umutoza agomba kumenya ko baba bashyizemo amafaranga yabo adakwiye kuvanga ibintu.

Yagize ati “Hari abantu tuba twashoyemo amafaranga yacu. Hari imyanzuro namubwiye ko kuva uyu munsi atongera gutoza ahagarara, ibindi akaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye.”

Aho niho umwuka mubi waje kuzamura biza gutuma ubuyobizi bwa Kiyovu Sports bukora inama y’igitaraganya, yarimo n’uyu mutoza mukuru Alain-Andre Landeut.

Nyuma y’iyi nama Juvenal yagiranye ikiganiro na televiziyo ya Kiyovu Sports yisegura ku bakunzi bayo, avuga ko ibyabaye byose yabitewe n’umujinya.

Yagize ati ” Kuva ku Cyumweru twatsindwa na Gasogi United habaye ibintu byinshi ndetse harimo n’ibyatewe n’uburakari, ubwo twavugaga ko umutoza agomba kuza ku kazi agahabwa ibaruwa yo kumuhagarika, ariko ibyo byose twabitewe n’umujinya ndetse n’umusaruro twari dukuye mu mukino.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi urusha abandi ubuhanga muri shampiyona y’u Rwanda yongeye kugaragara ari mu biganiro na Rayon Sports yifuza kumusinyisha muri Mutarama

“Waba uri agakobwa keza, urasa nka Muyango, urasa nka Knowless” Ifoto ya Clapton Kibonke yigize nk’umukobwa yakongeje abakoresha Instagram