Umunyarwenya Clapton Kibonke yongeye gukongeza abakoresha Instagram basanzwe bamukurikira nyuma yo gushyira hanze indi foto asa nk’umukobwa.
Iyi foto yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze abamukurikira maze batangira kuyivugaho, dore ko yari yisize ibirungo by’ubwiza bisanzwe bikoreshwa n’abakobwa ndetse ashyiraho imisansi nk’iyabakobwa.
Mu magambo menshi yaje akurikira iyo foto abakurikira uyu munyarwenya hari abavuze ko asa nk’agakobwa, asa nka Muyango ndetse n’andi menshi.

