in

Ibivugwa mbere y’imukino wa Real Madrid izaba yakiramo Atletico Madrid

Incuro yanyuma ikipe ya Real Madrid iheruka guhura na Atletico Madrid, Atletico yaje gutsindirwa igitego hakiri Kare cyane na rutahizamu wayo Luis Suarez bituma Aya makipe anganya 1-1, muri uyu mukino Real Madrid yahushije uburyo bwinshi bwo kuba yatsinda igitego, Aho yateye amashoti 19, maze 11 yose yerecyeza mw’izamu, ubishyize kw’ijanisha ni amahirwe yo gutsinda igitego angana na 1.3 kugera kuri 1.9, gusa yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Karim Benzema ku munota wa 88, ariko umunyezamu Jan Oblak yakuyemo umupira ku munota wanyuma byaje guhesha ikipe ya Atletico Madrid inota rimwe.

Kubwibyo, uyu musaruro wafashije ikipe ya Atletico Madrid, bituma inegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga barusha amanota abiri ikipe babana mu mujyi umwe ya Real Madrid.

Uyu mukino wa Deribi y’i Madrid uzaba ukinwa ku munsi wo ku cyumweru saa 22:00pm, gusa urutonde rwa La Liga rusa naho rusobanutse nyuma yoho iyi kipe ifite izina rya Los Blancos imaze gutakaza umukino umwe gusa mu mikino 16, uyu musaruro wahesheje ikipe ya Real Madrid kuyobora urutonde rwa La Liga, Aho irusha ikipe ya kabiri, Sevilla amanota umunani, ikarusha amanota icyenda Real Betis ku mwanya wa gatatu maze ikarusha amanota 10 ikipe ya Real Sociedad ku mwanya wa kane.

Ntabwo kugeza magingo aya umwaka w’imikino wa La Liga uragera no muri ½ cyawo, gusa ikinyamakuru Five Thirty-Eight cyo cyamaze kuha ikipe ya Real Madrid icyi gikombe ku kigereranyo cya 75% by’amahirwe yo kwegukana La Liga, nta yindi kipe ifite 10% mu yandi makipe yose asigaye.

Ikipe ya Atletico Madrid niyo irusha Andi makipe amahirwe menshi yo gusoreza ku mwanya wa kabiri, ariko nayo ifite akazi kenshi ko gukora kugira ngo isoreze mu makipe ane yambere, gusa ikipe ya Real Madrid ntabwo byayikundiye gutangira neza imikino ya Champions League nkuko ikina La Liga, Atletico Madrid yategereje ku munsi wo Kuwa kabiri ijya gutsinda ikipe ya Porto maze biyihesha kubona iticye yo kwerecyeza muri ¹/16 cya Champions League.

HANO TWAREBEYE HAMWE BIMWE WAMENYA, MU GIHE TWITEGURA UYU MUKINO WO KURI ICYI CYUMWERU, UMWE MU MIKINO IHANZWE AMASO NA BENSHI MU MPERA Z’ICYI CYUMWERU:

Ni Gute Carlo Ancelotti yubatse ubusatirizi bw’agatangaza muri Esipanye?

Muri iyi mpeshyi, uwahoze akanaba n’umutoza mushya wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yitezweho kongera kwigaragariza isi, mu kwerekana amahindura ya Real Madrid, gusa iyi kipe iri kugendera kuri kizigenza wayo, rutahizamu Karim Benzema, abakinnyi bo hagati mu kibuga Luka Modric, Toni Kroos na Casemiro, n’abandi, gusa umukinnyi wayifasha mu bwugarizi Sergio Ramos werecyeje muri PSG na mugenzi we bafatanyaga Raphael Varane we werecyeje muri Manchester United Bose nti bakibarizwa muri iyi kipe.

Ikipe ya Real Madrid yaguze Myugariro Wahoze akinira ikipe ya Bayern Munich, David Alaba, na Few ser Militao w’imyaka 23, nibo Bari gufasha mu bwugarizi bwo hagati.

Mu ntangiriro z’aya mahindura byabanje gusa n’ibigorana nyuma yaho iyi kipe yatangiye inganya ibitego 3-3 na Levante muri Kanama, binjizwa ibitego bibiri na Celta Vigo muri Nzeri banatsindwa uyu mukino, bitunguranye Real Madrid itungurwa na Sheriff Tiraspol iyitsinda ibitego 2-1 muri Champions League, icyumweru gikurikiyeho barongera batakaza umukino bakinnye na Espanyol ibitego 2-1.

Kuva ku kiruhuko cy’amakipe y’ibihugu mu kwezi kwa Nzeri, kubwibyo, ikipe yatangiye gufatisha, mu mikino 12 ya La Liga na Champions League baherutse gukina, batakaje amanota abiri gusa maze batsinda amakipe yose Bari bahanganye ku kinyuranyo k’ibitego 27 ku bitego 6 gusa (27-6).

Kutsinda bihanangiriza aya makipe bahanganye, byabafashije kubaha kuyobora La Liga ntankomyi.

Ikipe ya Atletico Madrid yavuye kukigereranyo cya 2.3 by’amanota kuri buri mukino igera kuri 1.9 bya buri mukino, Barcelona yo yavuye kuri 2.1 ijya kuri 1.5, gusa ikipe yatangiye igorwa cyane ya Sevilla yo yazamuye ijanisha ryayo iva kuri 2.0 igera kuri 2.1, gusa nta nimwe muri Aya makipe wavuga ko yaha ihangana ikipe ya Real Madrid uko bihagaze magingo aya.

Ubwugarizi bwa Real Madrid buhagaze neza, ubusatirizi bwo buri kurundi rwego, bavuye ku kigereranyo cya 1.8 cy’ibitego kuri buri mukino mu mwaka w’imikino ushize bagera kuri 2.3 uyu mwaka, Aho bagumanye uburyo gutera amashoti menshi mw’izamu, bakaba ku mwanya wa Gatanu mu makipe atera amashoti menshi mw’izamu, ariko bazamuye n’urwego mu gutera amashoti afite intego, Aho babarirwa kuri 0.20 by’ishoti kuri buri kwiharira umukino, kurusha n’ikipe y’ikigugu ya Bayern Munich, bakaza ku mwanya wa Kane mu marushanwa atanu akomeye ku mugabane w’iburayi.

Rutahizamu Karim Benzema yagumanye urwego rwe rwo gutsinda ibitego nk’urwumwaka w’imikino wabanje, ariko rutahizamu uca ku mpande Vinicius Junior yazamuye urwego cyane, Ayo yorohereje Karim Benzema nyuma yo kuba abadahagarikwa bahuye n’ikipe baba bahanganye.

Bishoboka ko aba bakinnyi bombi basoza uyu mwaka w’imikino bayoboye abandi baramutse baguma urwego bariho ubu, Aho hagati yabo bafite uruhare rw’ibitego 22 mu mukino 16 muri La Liga, ukongeraho birindwi mu mikino 5.6 muri Champions League, gusa ntabwo bitunguranye kuko aba bakinnyi bazamuye urwego rwabo rw’imitsindire.

Benzema amaze kurema uburyo bwo gutsinda igitego bugera kuri 30, burindwi muri bwo bagiye kuri Vinicius Junior, mu gihe Junior we amaze kurema 26 bwose, nawe icyenda muri bwo bwagiye kuri Karim Benzema.

Si abo gusa ahubwo rutahizamu Marco Asensio we ukina aca kuruhande rw’iburyo amaze gutsinda ibitego bitanu, arema uburyo 13 bwo gutsinda igitego mu minota 715 yose hamwe amaze gukina muri La Liga na Champions League, ubu bukaba ubusatirizi bw’agatangaza muri Esipanye, byagora iyi kipe ya Real Madrid iramutse ibuze rutahizamu wayo Benzema kuri uyu mukino, nyuma yaho atizewe ijana ku ijana kuzagaragara kuri uyu mukino nyuma yo kugira imvune idakanganye.

Abizewe neza, biracyahanzwe amaso kugeza magingo aya, nubwo Hari abakinnyi nka Vinicius Junior w’imyaka 21, Militao, umukinnyi ukina hagati mu kibuga Federico Valverde ufite imyaka 23 na mugenzi we waguzwe ngo aze kongera imbaraga hagati mu kibuga, Eduardo Camavinga ufite imyaka 19, Bari mu bakinnyi 13 bamaze gukina iminota 800 mu marushanwa yose, icyenda muri bo bafite imyaka 29 kuzamura, Kubwibyo imvune cyangwa umunaniro nibyo bishobora gukora kuri iyi kipe mu gihe kiri imbere, ariko magingo aya, nkuko twabivuze Bari kwitwara neza cyane nkandi makipe akomeye ku mugabane w’iburayi.

Ancelotti yubatse ubwugarizi bukomeye, Aho ku kigereranyo cya 11.5 cyo guhana hana imipira imaze gutangwa naba myugariro kugera kuri 13.2, kuva ku mipira 297 itangwa kuri buri minota 90 kugeza ku mipira 328, Aho kugeza magingo Aya babarirwa kw’ijanisha babarirwa ku kigero cya 81.6% ku kwiharira umukino mu minota 90 muri Shampiyona, bakaza ku mwanya wa gatatu mu marushanwa atanu akomeye yo k’umugabane w’iburayi bavuye kw’ijanisha rya 86.2 mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu uraza kuba ari winjyana muntu, gusa abagize iyi kipe bashimira cyane abakinnyi nka Alaba, Eder Militao na Vinicius Junior bo babarizwa kuba batanga imipira igera kuri 488 ku minota 90 kurusha n’ikipe ya FC Barcelona muri Shampiyona.

ATLETICO MADRID NTABWO IKIGENDERA KUBWUGARIZI BWAYO.

Real Madrid iri kugendera ku mutoza wayo mushya n’abakinnyi bayo, ariko Atletico Madrid yo irifuza kubigenza ityo ariko igifite umutoza mukuru bahoranye n’abakinnyi batahindutse, nyuma yo gukomeza gukorera muri uwo mujyo, ku buryo bw’imikinire bwa 4-4-2 igihe kirekire kurusha indi kipe ikize iyo ariyo yose i burayi, nyuma yo kubona ubu buryo bumuhira mu mikinire, umutoza mukuru Diego Simeone amaze agahe gato ashaka guhindura iyi mikinire ho gato.

UBURYO ATLETICO MADRID IKINAMO HABA MURI CAMPIONS LEAGUE NA LA LIGA:

🔵Mu mwaka w’imikino wa 2019-20: batsinze 98%, ubwo babaga bafite ba myugariro bane inyuma ku buryo bw’imikinire bwa 4-4-2.

🔵 muri 2020-21, bafite itsinzi igera kuri 57% ubwo bakinaga ba myugariro batatu inyuma, mu buryo bwinshi bw’imikinire bwageragejwe aribwo 3-1-4-2, 3-4-2-1 na 3-5-2.

🔵2021-22, bagize itsinzi ya 71% ifite ba myugariro batatu inyuma ku buryo bw’imikinire bwa 3-1-4-2 na 3-4-2-1.

Atletico Madrid ikina na bamyugariro batatu inyuma incuro nyinshi kugeza ubu,, nyuma yo kuva ku buryo bwa 4-4-2, ibi birumvikana, kuko ibi bibafasha kurema uburyo bwinshi mu busatirizi gusa bakanakomeza kugira uburinganire mu kibuga cyabo hagati, umutoza mukuru Diego Simeone we ahora yifuza ko uwo bahanganye yakina agendeye ku mikinire ye, ibyo rero abigeraho abicyesha aba bamyugariro batatu, nyuma yo gutabarana iyo habayeho kwatakwa nuwo bahanganye asa nurema uburyo bwo gutsinda igitego.

Simeone ashobora kuba yagaruka kuburyo bwe yahozeho bwa 4-4-2 ku makipe amwe namwe gusa muri iyi minsi ahitamo cyane gukoresha abakinnyi batatu inyuma kuri 3-1-4-2 cyangwa 3-4-2-1 iyo ari gukina na makipe akomeye kurusha uko yabikoraga umwaka w’imikino ushize, ba myugariro batatu inyuma nibo babaye abo yahisemo gukoresha no mu mikino ya Champions League nkuko bisanzwe uyu mwaka w’imikino.

Aya mahindura ntago byabuza Atletico Madrid gutwara igikombe cya La Liga ku nshuro yayo ya mbere mu myaka irindwi mu umwaka w’imikino ushize, gusa ntabwo aka kanya biri guhira iyi kipe, nanone, abasore ba Simeone bashoboye kubona kubona iticye ya ¹/16 cya Champions League, ku nshuro ya Karindwi mu myaka umunani Kandi nibo kipe ya kabiri ihabwa amahirwe yo kuza ku mwanya wa kabiri muri La Liga magingo aya.

Uburyo bw’ubusatirizi bwagiye buhira iyi kipe muri iyi myaka, kuko iyi kipe yazamuye urwego haba mu bakinnyi benshi banafite impano, uko kuzamura urwego byakomereje no muri 2021-22 nubwo rutahizamu Luis Suarez yasubiye inyuma ugereranije nuko yitwaraga umwaka w’imikino ushize n’imvune zakomeje kwibasira Joao Felix, gusa Suarez arashidikanywa ho kuza kuboneka kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune.

Inyongera ya rutahizamu Antonio Griezmann na Matheus Cunha n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga Rodrigo De Paul byahinduye byinshi muri Atletico, Atletico Madrid yagiye igaragaza guhanahana imipira mu buryo bwanyuma bwo gutsinda igitego kurusha umwaka w’imikino wa 2019-20 Kandi no kwiharira umupira byariyongereye.

Ariko biracyari nkuko bisanzwe, bakoresha uburyo bwa Counter Attacks kurusha uko bagakoresheje uburyo bugezweho , gushaka uburyo bushya bwo guhanahana imipira, gusa iyi kipe igorwa cyane niyi mikinire kurenza uko byari bisanzwe, harimo umukino banganyijemo ibitego 2-2 na Villarreal, Real Sociedad na Levante no kunganya ibitego 3-3 na Valencia muri La Liga, ukongeraho gutsindwa na Liverpool ibitego 3-2 na 2-0 muri Champions League.

Ugereranije, ba myugariro batatu inyuma bashyira igitutu ku bakinnyi bakina nka barutahizamu ariko baca ku mpande, kuko bituma bakina ishingano ebyiri ku nshuro imwe, nko Gutanga akazi cyane mu busatirizi ariko banibuka kuza kuza gusubira inyuma bagafasha ba myugariro mu gihe baba batswe umupira, rero ubu buryo butuma ikipe itsindwa igitego byoroshye.

Igihe Atletico Madrid yatwaraga La Liga umwaka w’imikino ushize, Yannick Carrasco na Kieran Trippier nibo bakinaga izi nshingano, ariko uyu mwaka w’imikino, Trippier yagowe cyane no kwitwara neza nyuma aza no kugira ikibazo cy’imvune y’urutugu, uyu myugariro ari hanze y’ikibuga kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo Kandi ntiyitezwe kugaruka mbere y’umwaka wa 2022, Carrasco we aracyitwara neza ku ruhande rw’ibumoso , ariko siko biri kurundi ruhande rw’iburyo kuko Marcos Llorent uhakina we akina nka mababa kurusha myugariro.

Atletico Madrid yagiye igorwa cyane cyane kuko umunyezamu wayo Oblack nawe wafashaga iyi kipe ntabwo akitwara neza nkuko yajyaga anigenza mu mwaka w’imikino washize.

UKO AMAKIPE AHAGAZE MU GUKORA SAVE KW’IJANA , MURI 2021-22:

17. Barcelona (63.2%)
18. Levante (63.2%)
19. Cadiz (60.9%)
20. Atletico (51.4%)

Amakuru meza, wavuga, ni ukugira 51% ni umusaruro utari mwiza bikaba bibi kuri Atletico mu gihe iri gukina nuwo bahanganye uhagaze neza mu gushakisha izamu, Umwaka w’imikino ushize nta numwe mu mashampiyona atanu akomeye I Burayi wagize umwaka wuzuye w’imikino wagiye hasi ya 57% mu gukura imipira (Save), Kandi Atletico Madrid yo yari ifite 79% ikaba ikipe yari yitwaye neza muri ayo mashampiyona atanu.

Amakuru mabi yo ni, Atletico Madrid aka kanya irushwa amanota 10 yose n’ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, icyuho hano kiragaragara, gusa icyingenzi nuko babashije kubona umwanya muri Champions League nyuma yo gutsinda Porto kuwa kabiri, gusa igikombe cya La Liga gisa naho cyatakajwe na Atletico Madrid

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Miss Igisabo ari kubyina yicaye mu buryo butangaje (video)

Musenyeri wabwiye abana ko ‘Pere Noel ari baringa ntiyorohewe.