in

Musanze: Umugabo yibye ingurube maze aza gufatwa yamaze kuyica umutwe barayimwikoreza

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve mu mudugudu wa Gahangiro haravugwa inkuru y’umusore witwa Mbituyimana, yibye ingurube maze baza kumufata yamaze kuyikata umutwe.

Ibi byabereye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tari 29 Ugushyingo 2022, ubwo Mbituyimana yafatanwaga ingurube y’umuturage witwa Mfitumukiza Leodomir amaze kuyica umutwe arayikorezwa ashyikirizwa RIB Ishami rya Cyuve.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard nta byinshi yifuje gutangaza kuri iki kibazo ubwo yakibazwagaho, yagize ati” Ntabwo nabimenye mwabaza gitifu wa Kabeza ariko reka mbikurikirane ndahita mbabwira.”

Gusa bikomeje kuvugwa ko uyu Mbituyimana asanzwe akekwa mu bantu basanganywe ingeso yo kwiba amatungo magufi kuko n’abo bakunze kugendana harimo ababukora ndetse bagiye banabuhanirwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Waba uri agakobwa keza, urasa nka Muyango, urasa nka Knowless” Ifoto ya Clapton Kibonke yigize nk’umukobwa yakongeje abakoresha Instagram

Mama wa Diamond yarutishije Zuchu ibindi bizungerezi byakundanye w’umuhungu we