in

Pasiteri w’umutekamutwe ,reba ibimubayeho

Pasiteri Lamor Whitehead wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, uyobora itorero rya “Leaders of Tomorrow International Ministry” yatawe muri yombi ashinjwa ubutekamutwe, ubwambuzi no kubeshya inzego zishinzwe iperereza.

Uyu mupasiteri w’imyaka 45 akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ubutubuzi umunyemari wasengeraga mu itorero rye no kwambura amafaranga umukozi wa paruwasi witeguraga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’uko ikinyamakuru cya CNN cyabitangaje.

Lamor ashinjwa gutuburira umunyemari ibihumbi 500 by’amadolari ndetse no kwambura umukozi wa paruwasi ibihumbi 90 by’amadolari mu yo yari guhabwa agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020, bose abizeza guhabwa inzu ariko amaso ahera mu kirere.Ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga: Abana 2 bari munsi y’imyaka 5 basanzwe muri Nyabarongo barangije gupfa

MAFOTO: Ryari ikoraniro ry’ibyamamare, dore amafoto y’ingenzi yaranze ubukwe bwa Rwema wabayeho umujyanama wa Shaddy Boo