in

Mu magambo yuje urukundo rwinshi, Barack Obama yifurije umugore we isabukuru nziza anashyira hanze ifoto ye ya kera.

WASHINGTON, DC - DECEMBER 14: U.S. President Barack Obama and First Lady Michelle Obama speak onstage at TNT Christmas in Washington 2014 at the National Building Museum on December 14, 2014 in Washington, DC. 25248_001_0621.JPG (Photo by Theo Wargo/WireImage)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 nibwo Michelle Obama yizihije isabukuru y’imyaka 57 amaze abonye izuba ,aho Barack Obama wahoze ari Perezida wa USA yafashe umwanya maze amwifuriza isabukuru y’amavuko nziza ,yifashishije amagambo aryohereye y’urukundo ndetse ashyira hanze ifotoya kera cyane ya Michelle Obama akiri muto.

Ifoto ya Michelle Obama akiri muto.

Barack, w’ imyaka 59, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yanditse ati: “Isabukuru nziza rukundo rwanjye, mugenzi wanjye, n’incuti yanjye magara. Buri mwanya hamwe nawe ni umugisha. Ndagukunda cyane, Miche.”

Obama n’umufasha we bashyingiranywe mu 1992 bafite abakobwa babiri: Malia w’imyaka 22 na Sasha w’imyaka 19.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Shemarugamba
Shemarugamba
3 years ago

Ndabishimiye gose ndi umunyarwanda unshaka yahamagara Tel:0788293208 / 0726694050

CHAN 2020: Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buhaye ubutumwa bukomeye Amavubi.

Abagore baragirwa inama yo gutinya abagore baganira n’abagabo babo kurusha abaryamana na bo.