Muri iyi minsi hari ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwana w’umukobwa wafashwe kungufu aru kuva amaraso, iyi foto Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie akaba yashwe n’agahindi nyuma yo kuyibona maze yifatanyana nabandi mu kwamagana abantu bafata ku ngufu abana bato.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Naomie akaba ya postinze iyo foto muri story ye maze yongeraho amagambo agira ati :”Sinabasha gutekereza ihungabana ndetse akababaro afite (uwo mwana w’umukobwa) muri iki gihe. Ibi binshengura umutima.”

Naomie akaba yiyongeye ku bandi bakobwa bamaze iminsi bamagana cyane igikorwa cyo gufata ku ngufu abana bato, bifashishije imbuga nkoranyambaga.