in ,

Miss Naomie noneho areruye|Icyo bapfuye kirakomeye|Yarananutse bidasanzwe (VIDEO)

Miss Nishimwe Naomie yeruye avuga ko impamvu atitabiriye inama y’abanyamakuru yari igamije kumenya imigabo n’imigambi ya Nyampinga  w’u Rwanda ari uko yari mu zindi gahunda zamutunguye ,ndetse avuga ko gutandukana na Rwanda inspiration back up yakoranye n’abamiss benshi byatewe n’ubushake bwe ko yashakaga kubaho yikorera.Ibi Miss w’U Rwanda yabitangarije ISIMBI TV aho yanavuze uburyo yananutse bidasanzwe kubera ko yari yagizwe Miss.

Tariki 22 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku Intare Arena ahigitse bagenze be bari bahanganye.

Yatashye yishimye cyane ariko ibi byishimo bye byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020 kandi ari cyo gihe yumvaga agiye gutangira ibikorwa bye.

Ati“nkimara gutorwa byari byiza nta Corona yari ihari twayumvaga mu bindi bihugu, nishimye cyane natahanye ikamba ibintu bigenda neza, ntangira gukora hashize nk’ukwezi tuba tugiye muri guma mu rugo.”

Yavuze ko bagishyira abantu muri Guma mu Rugo umutima wamuriye, akananuka yibaza icyo azakora.

Ati“twagiye muri Guma mu Rugo numva ari bwo ngiye gutangira, mvuga nti muri Werurwe ngiye gutangira nkagira icyo nkora simbe nicaranye ikamba nta kintu ndimo gukora, baba bashyizeho Guma mu Rugo, umutima urandya, nashyira ifoto kuri Instagram abantu bakantuka ngo ntibantumye kwifotoza ngo kuki ntacyo nkora, nkahita nsiba, nti wa mugani ntibantoreye kwifotoza.”

“Umutima urandya, urandya ndananuka. Papa arambaza ngo hari icyo wabuze? Ntiduhari? Nti wowe na Mama murahari, ati tuza rero ubonye uko ukora ibikorwa byawe wabikora si wowe wazanye icyorezo, nanjye ndatuza.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe bitamworoheye kuba yagira icyo akora ariko yagerageje kuba yagira imiryango afasha aho avuga ko yatanze ubufasha ku miryango 20.

Ibindi ku kiganiro Miss Naomie yagiranye na Isimbi TV birebe muri video ukanze hano hasi:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tanasha yasubije abamwibasiye ko Diamond Platnumz yamusebeje ntamusome mu ruhame.

Menya abantu bakundanye bya nyabyo mu mateka bikaza kurangira bapfanye(AMAFOTO)