Mu gihe hashize igihe gisaga umwaka Se umubyara yitabye Imana, Miss Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 yongeye gushimangira urukundo amufitiye ku munsi mpuzamahanga w’abapapa (Father’s Day).
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Aurore Kayibanda akaba yagaragarije urukundo rukomeye abapapa bose aho bari hirya no hino ku isi agi ati :”Happy Father’s Day to all amazing fathers around the world! You are loved and appreciated”
Aya Magambo akaba yari aharekejwe n’ifoto y’umubyeyi we witabye Imana umwaka ushize.
