in

Menya kandi Usobanukirwe Impamvu hari bamwe mu bagore bahorana ubushake bwo gukora imibonano 

Menya kandi Usobanukirwe Impamvu hari bamwe mu bagore bahorana ubushake bwo gukora imibonano

Ubusanzwe abagore bagira ubushake buke mu gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abagabo. Abaganga bagaragaza ko ibi biterwa nuko, umusemburo wa testosterone uba ari mwinshi ku bagabo ugereranyije n’abagore. Kuko ugereranyije ku bagore uwo bafite ni 1/10 cy’uw’abagabo.

Gusa hari abagore bagira uyu musemburo wa testosterone mwinshi bikaba byamuzamurira iruba ryo gukora imibonano. Nyamara siwo gusa ushobora kubitera.

Ubushake bukabije cg kugira iruba ryinshi ku bagore biterwa n’iki?

Mu buzima bw’abashakanye, kwishimira imibonano no kuyikora ukarangiza ku mpande zombi ni ryo shingiro ry’umunezero mu rugo. Nyamara kandi nanone kubigwamo urwuba, kubikunda cyane noneho by’umwihariko ku mugore, bishobora kuzana ibindi bibazo.

Nubwo hejuru twavuze ko umusemburo wa testosterone ari wo uri ku isonga mu kubitera, hari izindi mpamvu zinyuranye zishobora kubitera.

Ubuzima

Nubwo atari kenshi ubuzima bwite bw’umugore bushobora gutuma ahorana ubushake, ariko hari igihe, guhorana ubushake bishobora guturuka ku kuntu abayeho cyangwa indwara runaka. Ibi bikosorwa iyo aganiriye na muganga noneho cya kibazo cyavaho, na rya ruba rikagabanyuka.

Ibiyobyabwenge n’inzoga

Abagore bamwe bakoresha ibiyobyabwenge kimwe n’abanywa amayoga cyane cyane akaze bahorana ubushake bwo gukora imibonano. Kuvura uyu mugore ni ukumufasha kureka ibibimutera, bikozwe n’uwo babana cyangwa umuganga w’indwara zo mu mutwe. Iyo bibaye ngombwa hatangwa n’imiti

Uburwayi bwo kurangiza bihoraho

Iki ni ikibazo gikomeye kurenza ibindi aho umugore arangiza bikamurenga ndetse agahita yongera kwifuza kubikora. Umugore ufite iki kibazo niyo wamukora ku ibere gusa ahita arangiza, ku buryo ku munsi ashobora kurangiza inshuro nyinshi.

Imikorere idasanzwe y’imvubura za adrenaline

Iyi nayo ni indi mpamvu itera ubushake bwinshi. Kuko hakorwa imisemburo myinshi ya adrenaline. Imiti imwe nayo ishobora kubigiramo uruhare nka epinephrine.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Habereye impanuka y’indege ihitana ubuzima bw’abantu benshi

Avanye ku ishuri amashagaga: Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwagasabo yagaragaye yashyize ibintu ku rundi rwego -AMAFOTO