Neymar ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaburezili wabigize umwuga, kuri ubu akaba numwe mubakinnyi bakina umupira wamaguru bakunzwe cyane kandi bakomeye ku isi. Uyu mukinnyi ubu akaba akinira ‘Paris Saint-Germain’,
Neymar yatangiye akina umupira w’amaguru mu mihanda ya Berezile aba umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bashakishwa cyane ku isi ndetse b’ibihangange cyane.Neymar da Silva Santos yavukiye i Mogi das Cruzes, muri São Paulo, muri Burezili ku ya 5 Gashyantare 1992.
Mu bwana bwe akiri muto yari azwi cyane mu baturanyi be kubera ubuhanga bwo gukina umupira w’amaguru mu muhanda, maze mu 2003 akina mu rubyiruko rw’ikipe ya Portuguesa Santista. Amaze kwimukira mu mujyi wa Sao Vicente, yinjiye mu ikipe ‘Santos FC’ mu 2003 afite imyaka 11 gusa.
Nyuma yibyo, yakomeje gutera imbere mu ikipe yerekana imbaraga ze akina ibice bitandukanye. Amaherezo yaje kubona amasezerano ye ya mbere akomeye n’ikipe ‘Santos FC’ afite imyaka 17.
Neymar yakiniye FC Barcelona hanyuma,Ku ya 3 Kanama 2017, Barcelona yatangaje ko uyu mukinnyi yerekeje muri PSG aguzwe miliyoni 222 z’amayero.Kuri ubu ahazaza ha Neymar muri PSG ntiharamenyekana.
Kugeza muri 2020, Umutungo wa Neymar ukabakaba miliyoni 185 z’amadolari. Bikekwa ko muri PSG, umushahara we ari miliyoni 36.8 € ku mwaka.