in

Birangiye bimukurikiranye! Miss Nshuti Divine Muheto yakuwe ku rutonde rw’abakobwa bazitabira Miss World 2023

Miss Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 yakuwe ku rutonde rw’abakobwa Miss World 2023 izabera mu Buhinde.

Impamvu yakuwe kuri uru rutonde ngo ni uko yagombaga kwitabira abifashijwemo n’imwe muri sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda kandi Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, ikaba yarahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’.

Prince Kid niwe wayitangije akaba ari mu manza kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.

Bivvgwa ko hari indi sosiyete itegura amarushanwa y’ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza Muheto muri Miss World uyu mwaka, ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n’uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n’abategura Miss World.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 b’Amavubi bahanganiye mu kibuga n’abarimo Koulibaly wahoze muri Chelsea

Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America