in

Manchester United izahoraho niyo wowe waba utakiriho_ Abafana ba Manchester United batangiye gusubiza Ronaldo nyuma yibyo yaraye avuze

Nyuma y’amagambo Ronaldo yayaye atangaje abafana ba Manchester United bakomeje kwereka uburakari Uyu mugabo babinyujije ku imbugankoranyambaga.
Kuri iki cyumweru ni bwo ikiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru witwa Piers Morgan cyagiye hanze. Iki kiganiro kirimo amagambo akomeye ashinja Manchester United ubugambanyi ndetse kirimo n’amagambo avuga ko Ronaldo atagomba kubaha umutoza we kuko nawe atamwubaha.

Ronaldo ashinja Ten Hag ubugambanyi

Aya magambo ya kizigenza Ronaldo akimara kujya hanze, abafana bamwe ntabwo babifashe neza ndetse banamunenze batangira kumushinja kuba ari we wagambaniye ikipe. Umufana umwe wanyuze ku rubuga rwa Twitwer, yanditse ati: “Vuba aha Ronaldo aragenda kandi ikipe irahita iba nziza. Ibyo yigira ntabwo bikenewe kandi Manchester United ni ikipe nziza itamufite”.
Ronaldo avuga ko Ten Hag ari umwe mu bagambanyi

Undi yagize ati: “Ronaldo yangije umurage we nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Kwikunda kwe kwangije buri kintu cyose, birababaje kuba umwuga we urangiye gutya.”

Umufana wa gatatu nawe yagize ati: “Ntabwo ari twe tuzabona Ronaldo agiye, nihagire umuntu umufata rwose amutware. Ntabwo ari ubunyamwuga. Manchester United izahoraho niyo wowe baba udahari”.


Cristiano Ronaldo yatangaje ibi mu gihe habura iminsi 6 gusa ngo igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar gitangire, abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza amaherezo ye nyuma y’amagambo yaraye avuze.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari The Bosslady yongeye gukozanyaho n’abafana be maze abita indaya

Amasaha y’igikombe cy’isi yatumye hari abavuga ko bazajya bacikwa n’imikino imwe n’imwe kubera izajya itangira mu masaha y’akazi