Luis Suarez ku munsi w’ejo yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku mugabane w’uburayi kizwi nka Soulier D’Or (urukweto rwa zahabu), iki gihembo akenshi umukinnyi ucyegukanye aba afite amahirwe yo kuba yanatwara Ballon D’or, ariko Suarez we ngo ntanubwo yigeze arota ayitwara ngo kuko aziko bidashoboka.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhabwa Soulier D’Or, Suarez yagize ati :”Ku bijyanye na Ballon D’or maze gusobanukirwa ikintu kimwe, nta ikingenzi ari uburyo umukinnyi yitwara mu kibuga ahubwo itangazamakuru na Marketing nibyo byitabwaho cyane. Soulier D’Or yo ni igihembo kigendera ku mubare w’ibitego nta muntu wayinyima nyikwiye. Ballon D’Or yo nta mahirwe na make mfite yo kugaragara no muri abatatu ba mbere byibuze kuko isaba Marketing njye ntafite. Kuyegukana byo ntibyashoboka kuko umwami wa Football turakinana rero ubwo sinumva uburyo nayitwara nawe ahari.”
Aho Suarez yumvikanishije ko atwara Ballon D’or igihe cyose Messi azaba agikina gusa icyababaje abantu nuko yavuzeko nta n’amahirwe yo kuza muri 3 ba mbere ngo azize ko nta company zikomeye ya mamariza nka ba Cristiano, Messi ndetse na Neymar.