Neymar ni umukinnyi wakunze kugenda agaragaza ko ari umufana ukomeye wa Messi ndetse kenshi na kenshi avuga ko ariwe mukinnyi wambere ku isi gusa ibi ngo rimwe na rimwe Messi bijya bimutera isoni.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Messi akaba yagize ati : “Akunda kubimbwira kenshi, ndetse rimwe na rimwe bintera isoni kuko hari igihe abimbwira mpagaze imber, ni umufana wanjye ukomeye. Akinagera mu ikipe ya Barca nahise mbibona ko abimbwira abikuye kumutima. Biranshimisha kuba umusore w’umuhanga nkuriya avugako arinjye mukinnyi wa mbere ku isi, umubano wanjye na Neymar ndawukunda cyane.â€