Mu gihugu cy’ubudage muri champiyona yabatarabigize umwuga habayemo ibintu bitigeze bibaho mumateka ubwo umunyezamu w’ikipe yitwa SV Vonderort yatsindwaga ibitego 43 mu mukino umwe gusa.
Ikintu cyambere gitangaje nuko ibitego 35 byambere yabitsinzwe mu gice cyambere gusa,ibindi bisigaye abitsindwa mu gice cya kabiri. Marco Kwiotek uyu musore w’imyaka 25 nyuma y’uyu mukino yatsinzwemo aka kayabo k’ibitego Polisi yo muri iki gihugu yaje mu myitozo y’iyi kipe ihita imupakira shishi itabona kugira ngo bamujyane mwibazwa ry’ukuntu yemeye kwinjizwa kariya kayabo k’ibitego cyangwa niba ataragambaniye ikipe ye.
