Lionel Messi arifuza uburenganzira bwo kuba yasenya amasezerano ye n’ikipe ya Barca igihe cyose abishakiye kugirango yisubirire gukina mu ikipe y’iwabo muri Argentine.

Lionel Messi uri kwitegura gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya FC Barcelone arifuzako muri ayo masezerano hajyamo ingingo (Clause) imwemerera kuzayasesa umunsi azabishakira kugirango abashe kwigira gukina muri Newell’s Old Boys (ikipe Messi yifuza kuzasorezamo carriere ye).
Ku myaka 29 y’amavuko, Lionel Messi akaba asanzwe afitanye amasezerano n’ikipe ya Barca azarangira muri 2018 gusa akaba yiteguye kuba yayongera, gusa ariko akaba yifuza ko amasezerano mashya azasinya yaba afite uburengenzira bwo kuyasesa igihe cyose azabishakira.