in

Lionel Messi akomeje gukuraho uduhigo twari tumaze igihe dufitwe na cristiano Ronaldo ndetse na Pele 

Nubwo arushwa imikino 145 na cristiano Ronaldo, umukinnyi Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentine w’imyaka 35 yongeye gushimangira ko ari umwe mu beza isi ya ruhago yatunze, akuraho agahigo Kari gasanzwe gafitwe na cristiano Ronaldo ko gutsinda ibitego byinshi hatabariwemo amapenaliti.

Muri izi mpera z’icyumweru dusoje mu mukino utari woroshye ikipe ya Paris saint Germain yatsinze ikipe ya Lyon igitego kimwe kubusa, icyo gitego kikaba cyaratsinzwe na kizigenza Lionel Messi kumupira yarahawe numunya brezil Neymar Jr. Iki gitego Messi yatsinze cyahise gituma akuraho agahigo Kari gafitwe na cristiano Ronaldo, ko kuba umukinnyi winjije ibitego byinshi hatabariwemo amapenaliti, aho ubu Messi afite ibitego 672 mu gihe Ronaldo yasigaye kubitego 671.

Aka gahigo Kandi kaje gakurikira akandi gahigo Messi aheruka gukuraho Kari kamaranwe igihe na Pele, ko kuba umukinnyi wagize uruhare mu bitego byinshi hateranyijwe imipira ya nyuma ivamo ibitego (assists)ndetse n’ibitego bisanzwe (goals). Kuri ubu Messi amaze kugira uruhare mu bitego 1,113 mu gihe Pele wasoje gukina umupira we yagize uruhare mu bitego 1,111.

Pele

Ubusanzwe Lionel Messi amaze gutsinda ibitego 775 mu mikino 985 mu gihe cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 816 mu mikino 1,130. Ibi bitego bikaba aribyo byemewe n’ishyiramwe rishinzwe umupira wa maguru ku isi FIFA.

Cristiano Ronaldo de Santos Aveiro

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru ababaje kuri Thomas Tuchel uri guhatirwa kuva mu bwongereza ku bubi na bwiza

“Uri kubyibuha urasa neza “Mu gakanzu keza Miss Jolly yongeye kuvugisha abatari bake hanze aha (Amafoto)