in

Amakuru ababaje kuri Thomas Tuchel uri guhatirwa kuva mu bwongereza ku bubi na bwiza

Umutoza ukomoka mu gihugu cy’ubudage  Thomas Tuchel wahoze utoza ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’ubwomgereza, nyuma yo kwirukanywa muri iyi kipe ari guhatirwa gusohoka muri iki gihugu.

Thomas Tuchel yirukanywe muri Chelsea mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri nyuma yo gutsindwa mu mukino wa Champions league na Dinamo Zagreb, aho nyuma y’iminsi mike yahise asimburwa na Graham Potter.

Thomas Tuchel yageze mu bwongereza mu gihe iki gihugu cyari cyicyemerera abavuye hanze y’ubwongereza gukorera kuri Visa zisanzwe, byose bikaba byaratewe n’iva ry’ubwongereza mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi( Bre-exit) aho iminsi ashigaje itarengeje 90 gusa akaba avuye mu bwongereza ku bubi na bwiza.

Thomas Tuchel wari usanzwe utuye mu gace ka Cogham hakaba hanabarizwa ikibuga cy’imyitozo cya Chelsea ahangaha kandi akaba ari naho umwana we w’umukobwa yiga.

Thomas Tuchel yageze mu bwongereza avuye mu gihugu cy’ubufaransa aho yatozaga ikipe ya Paris Saint Germain, akigera muri iyi kipe yahise ahesha iyi kipe igikombe cya Champions league itsinze Manchester City.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo guhisha umurambo w’umuturanyi we munsi y’uburiri

Lionel Messi akomeje gukuraho uduhigo twari tumaze igihe dufitwe na cristiano Ronaldo ndetse na Pele