Imyidagaduro
Davido yatangaje ko adakeneye umuntu umushakisha mu iyi minsi

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria wubatse izina ku Mugabane w’Afurika n’Isi yose muri rusange yavuze ko adakeneye umuntu umushakisha mu iyi minsi kuko agomba kubaho ubuzima bwe bwite akiyitaho.
Davido yatangaje ibi mu butyumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, anavuga ko azongera kugaragara nyuma yo gukora alubumu ye nshya yise “A Better Time”.
Aya magambo kandi uyu muhanzi yayatangaje nyuma y’iminsi yibera mu nzu ye iri ku nyanja ahitwa “Banana Island.”
Banana Island ni ikirwa kibarizwa mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, ahantu hafatwa nk’ahatuje kandi hari umutekano abakire benshi bakunda gutura mu rwego rwo kwiberaho mu buzima butuje.
Akijya kuba muri aka gace, Davido yahinduye na nimero ye ya telefoni mu rwego rwo guha agaciro inyungu ze kurusha iz’abandi nk’uko yabitangaje.
Yagize ati: “NIba udashobora kungeraho, ntuzangereho. Mu buzima bwanjye nakunze gushyira imbere abandi bantu ariko igihe kirageze ngo nanjye niyiteho. Nahinduye nimero ya telefoni, ndashaka gutegura indirimbo nziza kandi muzakunda mwese.”
Nubwo Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ku wa 26 Mata 2020, Davido yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Dolce&Gabbana” yakoranye na Summer Walker.
Mu gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus muri Nigeria, Davido yatanze inkunga ingana na miliyoni $1.3 ndetse atanga imifuka y’umuceri irenga 600 muri leta ya Osun muri Nigeria.
-
Inkuru rusange24 hours ago
Nyuma yo gusezera kuri RBA, Tidjara yerekanye igitangazamakuru agiye gukorera
-
Imyidagaduro13 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro22 hours ago
Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss
-
Imyidagaduro17 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Gafotozi Plaisir Muzogeye yerekanye urukundo we n’umuryango we bakunda umwana wabo muto banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko
-
Imyidagaduro21 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)
-
Hanze15 hours ago
Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro11 hours ago
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)