Mu gihe ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Espagne nka Marca ndetse na As ndetse nibyo muri France birimo L’Equipe bikomeje kwimeza ko PSG yiteguye kwanga kurekura Kylian Mbappe ngo aba yagurwa nindi kipe yose yaba imwifuza, uyu musore ngo ntiyishimiye iki cyemezo cy’ikipe akinira.
Muri 2017 ubwo Kylian Mbappe yasinyaga muri ikipe ya PSG avuye muri As Monaco yari yatangajeko yahisemo ku guma mu gihugu cya France ngo kuko yabonaga agifite byinshi byo kwiga kugirango abo kuba yahava akarekereza mu yandi makipe akomeye ku mugabana w’Uburayi nka Real Madrid, cg Barca zari zagaragaje ko zimwifuza cyane.
Ibi rero bikaba byaraje guhinduka kuko nkuko we ubw yabyivugiye umwaka ushize ubwo yahabwaga igihembo nk’umikinnyi witwaye neza muri Ligue 1 yatangajeko ubu noneho yakuze ko bibaye ngombwa yava muri France akaba yajya no gukina muzindi championat zo muri Europe. Gusa ibi bikaba bishobora gutinda bitewe nuko PSG itfuza nabusa kumurekura ndetse ngo yiteguye kumugumana kugeza amasezerano ye arangiye muri 2022 ngo kabone nubwo yagendera ubuntu.
PSG iramutse imubujije kugenda bikaba atari ubwa mbere yaba ibikoze kuko no muri 2016 ubwo Fc Barcelone yifuzaga kugura Marco Veratti, PSG yarayihakaniye iyibwirako atagurishwa.
Ibi rero bikaba bitarashimishije Kylian Mbappe na busa dore ko ikipe ya Real Madrid yari yiteguye kuba yamugura bitarenze umwaka utaha.