Mu cyumweru gishize Kevin De Bryune ytangaje ku mugaragaro ko yiteguye kuva mu ikipe ya Manchester City, igihe cyose UEFA izaba itayikuriyeho igihano yayihaye cyo kumara imyaka ibiri yose idakina Champions league.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko rero nyuma yo kuvuga ibi amakipe akomeye yo ku mugabane w’iburayi yifuza kumugura akaba yatangiye kwiyerekana.
Kuri ubu amakipe abiri ariyo Real Madrid ndetse na PSG niyo yagregaje kuba yavuga na De Bryune amumenyasha ko amwifuza gusa rero uyu musore ku mugura bikaba bitazoroha nabusa kuko igiciro cye kidashobora kujya munsi ya miliyoni 100 z’amayero.