in

Kuva yabyara ntabwo yari yarigeze arabona umwana yibarutse uko asa! Amakuru mashya kuri Irakoze Ariella warwaye ikibyimba gikabije mu maso nyuma y’amazi 3 gusa akoze ubukwe

Mu minsi yashyize, Yegob twabagejejeho inkuru y’umurundikazi, Irakoze Ariella warwaye ikibyimba mu isura agikora ubukwe aho cyajemo na kanseri.

Irakoze Ariella nyuma y’amezi 3 gusa akoze ubukwe, yahise arwara ikibyimba mu maso bituma atabona

Yaje kujyanwa mu bitaro bizwi nka Texas Hospital biri i Nairobi akaba ariho ari kwitabwaho kugira ngo avurwe ikibyimba mu isura ye.

Ku munsi w’ubukwe bwa Irakoze Ariella n’umugabo we Moise Ruberintwari

Ariella yatwise imfura ye arwaye iki kibyimba, kugeza ubwo yibarutse cyarabyimbye cyane bituma atabasha kubona umwana yabyaye. Gusa amakuru meza ni uko ubu yabonye umwana we nyuma y’amezi arenga 4 amubyaye kuko yatangiye kureba.

Mu butumwa bwanditswe na Moise Ruberintwari, umugabo wa Irakoze Ariella, yagize ati:

“Shalom shalom ncuti zacu, twongeye kubaramutsa, tunabashimira ukuntu mudusengera, mutwitaho mu buryo bwose, twe turashima Imana i Nairobi. Ariella ngo arabaramutsa cyane, anabashimira bivuye ku mutima.

Ubu aranezerewe cyane, aka bebe atari yigeze abona kuva yakibaruka, narakamuzaniye ubu turi kumwe aha, kari kumwe na Mama! Nubwo ikibyimba kitarabyimbuka cyose, turashima Imana. Mukomeze kudusengera muri umugisha kuri twebwe. Yesu namwe yiteho ibyanyu nabanyu.”

Irakoze Ariella yatangiye kubyimbuka

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafaranga SIMBA SC ishobora gutanga ku mukinnyi wa APR FC ntabwo asanzwe hano mu Rwanda

Baruhukire mu mahoro! Kigali: Umugabo yatwikiye mu nzu abagize umuryango we, bose uko ari bane ‘4’ nyuma y’aho atwikishije inzu babagamo lisansi