in

King James ni we mbarutso ya byose

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibiganiro yagiranye na King James ubwo bahuriraga muri Rwanda Day ari byo byatumye yiyumvamo umwuka w’ishoramari.

Ibi Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Mutarama 2024, cyabereye muri Kigali Arena agaruka ku bucuruzi bwa siporo yinjiyemo we n’itsinda risanzwe rimufasha na UGB [United Generation Basketball].

Uyu muhanzi yahishuye ko ikiganiro yigeze kugirana n’umuhanzi mugenzi we, King James, ubwo bahuriraga muri Rwanda Day ari cyo cyatumye yumva ko agomba kwinjira mu bucuruzi.

Ati: ”King James ndabyibuka yarambwiye ngo ntabwo nzasubira muri Rwanda Day nk’umuhanzi, nzasubirayo nk’umucuruzi.”

Ibi ni byo byatumye Bruce Melodie yumva ko na we agomba gutangira kureba uburyo yakwinjira mu bucuruzi, agaragaza ko guhura na Coach Gael byamutije umurindi wo gukomeza guhuza ubushabitsi n’umuziki.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sezerera iminkanyari y’imburagihe, ibiheri n’inkovu ku mubiri wawe, ukoresheje imiti ikozwe mu bimera karemano 

Igitego kimwe ni cyo cyatumye amanota atatu abona nyirayo hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC