in

Igitego kimwe ni cyo cyatumye amanota atatu abona nyirayo hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC

Igitego kimwe rukumbi cya Héritier Nzinga Luvumbu cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi imbere ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda 2024

Igitego kimwe rukumbi cya Héritier Nzinga Luvumbu cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi imbere ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00’.

Wari umukino wa mbere w’abakinnyi 3 b’Abagande Joackiam Ojera, Charles Baale na Simon Tamale, ni nyuma y’uko iyi kipe yatangiye imikino yo kwishyura itabafite aho bari bakiri iwabo muri Uganda.

Muri bo, Joackiam Ojera ndetse na Charles Baale bakaba bari babanje mu kibuga ni mu gihe Simon Tamale yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

King James ni we mbarutso ya byose

Amafoto! Umutoza uje guheka Rayon Sports ku bitugu yageze i Kigali