Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye hano mu Rwanda, Emmanuel Mugisha uzwi nka Clapton Kibonke ,muri filime ya Seburikoko yavuze ko yaciye mu buzima bugoye ,ndetse bushaririye mbere yo kwamamara.
Mu kiganiro Breakfast With The Satrs aherutse gutumirwamo kuri KISS FM, Clapton Kibonge yakomoje ku rugendo rutoroshye yabanje gucamo kugira ngo abe ari umunyarwenya ukomeye.
Ubusanzw3 Clapton ni imfura mu muryango w’iwabo. Ahagana mu 2010 yabanaga na se na bashiki be mu Mujyi wa Kigali ariko ubuzima bwaje guhinduka atangira kwita ku bavandimwe be.
Ati:“Papa yakoreraga i Kigali akazi kaza guhagarara asubira ku ivuko nk’umuntu w’imfura iwabo ndavuga nti ntabwo nahita njyana na we. Nabanaga na bashiki wanjye muto bakiga ngumana na bo kugira ngo barangize uwo mwaka ariko ubuzima nk’umusore burakomera cyane ndangura amagi nkayateka nkayahereza umwana akayacuruza nkabona ibyo bashiki banjye barya.”
Umwaka w’amashuri urangiye, bashiki be bagombaga gusanga ababyeyi mu ntara, ndetse na Clapton nta yandi mahitamo yari afite kuko nta bushobozi yari afite bwo kwitunga.
Yazinze ibye yitegura gutaha aca ku nshuti Kayumba Vianney uzwi nka Manzi muri filime, mu buryo butunguranye amusaba ko atataha batangira kubana gutyo, nyuma aza kumubonera akazi n’ubwo kari intica ntikize.
Ati “Kayumba yari afite barumuna be n’abavandimwe benshi ariko ni njye yeretse icyumba bwa mbere. Mba aho, akora wenyine turagenda tuba abrindwi mu nzu adutunze[…]Natangiye akazi ko gucuruza telefone k’ibihumbi 25 inzara irandya, irandya koko ngira ngo ni ho nahereye ntabyibuha!”
Kibonge avuga ko nyuma yagiye akandi kazi, hamwe ahembwa ibihumbi 50, ibihumbi 80, agera aho atangira kwizigama afite intego yo kwirihira kaminuza n’ubwo byaje kurangira yitangiye abavandimwe be.
Ati “Muri ka kazi nabonye adufaranga ntangira kwizigama ndavuga nti ‘reka ntangire kwiga muri kaminuza’ ariko ntaho nagiye. Ba barumuna banjye baje kujya mu mashuri yisumbuye kandi nta wundi muntu uhari wo kubishyurira.”
Nubwo yakuze azi gusetsa abo babanaga, ntabwo Clapton Kibonge yigeze atekereza ko umunsi umwe azaba umunyarwenya ukomeye mu gihugu, ahubwo yari umuhanzi ndetse yanakoze indirimbo zitandukanye.
Kugira ngo urugendo rwe rwo gusetsa abantu arutangire nk’umwuga yaje hugura n’umunyarwenya Ramjane Josuah amumurikira abanyarwanda biciye mu biganiro byanyuraga kuri Lemigo TV.
Ati “Naje kubona ikiraka cy’ibihumbi 25 ku munsi, wibuke ndahembwa ibihumbi 80, mbara iminsi ngiye kugikora naragiye ndavuga nti aya ngiye kuyaheraho nishyure inzu ubundi ninjire mu buhanzi bwanjye.”
Ibyo yakoraga byose ntabwo byagendaga kugeza ubwo abonye ko umwanya wo gukina muri filime ya Seburikoko, ari nayo akesha izina rye.
Ati “Seburikoko yagize impinduka mu buzima bwanjye bwa filime. Ndabyibuka nari umuntu uraho udafite n’icyo nkura mu byo nkora ariko icyo navuze nti noneho mbonye umwanya wo kwerekana ibyo nshoboye.”
Kuri ubu Clapton asigaye afite filime ye bwite yitwa “umuturanyi” nayo imwinjiriza agatubutse.