Umunyarwenya, Clapton Kibonke uherutse gushyira hanze indirimbo yise “isengesho” yatangaje ko umugore we Mutoni Jackie yayigaragayemo kubera nawe asanzwe ari umuramyi.
Clapton Kibonke yavuze ko uyu mugore bamaze imyaka ibiri babana, ari we washatse kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.
Ati ”Ikintu mutazi ku mufasha wanjye rero buriya, asanzwe ari umuramyi, nanamushatse ariwe. Urumva rero ko ntari kujya gukora igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana ngo ntakigaragaremo. Si ukujya mu mashusho gusa kuko hari n’indirimbo dufitanye izajya hanze mu minsi izaza.”
Usibye umufasha wa Clapton Kibonke uri mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Isengesho’, harimo umuririmbyi w’imena wa Kingdom of God Ministries, Niyitegeka Yayeli wanamuririmbiye inyikirizo.
Clapton Kibonke nubwo azwi muri filime z’urwenya nka Seburikoko, umuturanyi nizindi ariko ni n’umunyamuziki umaze gukora indirimbo zirinyuranye nka ‘Fata telefoni’, ‘Imiyaga’, ‘Ihangane’, ‘Garuka’ n’izindi.
Ngiyi video ya Kibonke yise “isengesho”