in

Diamond Platnumz yakoze ishyano none ibye byabuze gica.

Umuhanzi Abdul Nasibu wamamaye mu izina rya Diamond Platnumz ukunzwe kwiyita Simba bisobanuye inyamaswa intare,ibye byabuze gica nyuma yo gusiba amafoto y’abana be atabyaranye Zali Hassan

Nyuma y’iminsi micye abana be afitenya na Zali Hassan bamushinjije ko ariwe watumye atandukana na Mama wabo kubera abana bandi yabyaye hanze kuko ariko Mama wabo yababwiye kandi niko bimeze,ubu rero Diamond yahise yotswa igitutu na Esima Platnumz ni mushiki we ndetse Mama Dangote nyina umubyara bamubaza ngo ese mu byukuri ni gute uvuga ngo nta bandi bana bati:wowe uri gusa nurema urwango mu bana bati: Nilani nakura,Nilani n’umwana muto yabyaranye na Zali nakura azumva ko ari wenyine mu bana wabyaye kandi mu byukuri haribo wabyaranye na Hamisa Mabeto umwe,hariwo wabyaranye na Tanasha Donnah umwe hari wabyaranye n’umugore utifuza kwerekana ubwana we kubera umutekano ndetse n’abandi bivugwa ko Diamond afite abana 8, umuhanzi Diamond yahise afata amashusho yagaragaye kuvugana na Zali ndetse n’abana be bavuga ko Diamond ariwe watumye batandukana ahita ayasiba kuko yaramaze gutuma abo mu muryango we basa nabari bamaze kumwikuraho.

Mushiki we witwa Esima Platnumz yavuze ati:ikintu uri gukora n’ikibi abo bana nibakura bazangana nibamara kwangana wowe w’umubyeyi bizakugora kugirango wongere ubahuze.Ahuza mu rya Nyina avuga ko ibintu byo kujya mu bagore benshi akwiye kubigabanya,ibyo yabivuze kubera ko ya video ari kumwe na Zali n’abana be ijya hanze umunsi ukurikiyeho Diamond yagize isabukuru y’amavuko ibaze ko kw’isabukuru ye y’amavuko Zuchu yamuhaye shanete igize miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda,Ntago byagarukiyaho ubu rero abagore babyaranye na Diamond nabo bahise bazamuka ibibazo biba ibibazo,Hamisa Mabeto ati:twebwe ababyaranye nawe ntacyo tudakora kugirango duhuze njyewe na Tanasha Donnah turahuza kandi n’abana barahura bakabonana ariko Zali we ntiyifuza ko abana be bahura n’abacu bakabonana,bakamenyana nkabazasangira umunani wa se ubu rero abo mu muryango we bose bavuze ko atarakwiriye gushyira iyo video ari kumwe na Zali n’abana be hanze niyo mpamvu rero yahise ayisiba.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Dore abakobwa bakwunzwe mu Rwanda kubera ubwiza bwabo

Kanye west yajyanywe mu nkiko nyuma yo gushinyagurira George Floyd wishwe ahejejwe umwuka