in

YEGOKOYEGOKO

Kakubayeho wowe mugabo/musore wambara amapantalo aguhambiriye cyane.

Amapantaro afatiriye cyane ashobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’imyanya myibarukiro (Prostate) ku bagabo, abakunda aya mapantaro baraburirwa kuyareka kuko bashobora gukuramo imbwa yiruka.

Kanseri ya Prostate ni kanseri ifata imyanya myibarukiro ku bagabo, cyane cyane udusabo tw’intanga ngabo , aho cyane igaragazwa no kubyimba k’utwo dusabo ku buryo bukabije.

Ni indwara ikunze kugaragara bitinze ariko ikaba yagira ingaruka nyinshi k’uyirwaye harimo n’urupfu. Amakuru ava ku rubuga ’Girubuzima’, impuguke mu by’ubuzima zivuga ko bimwe mu biyitera abagabo babyikururira, harimo no gukunda kwambara imyenda ifatira ubugabo.

Andi makuru dukesha urubuga medical news today avugako ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 2,000 bo mu gihugu cy’Ubwongereza n’ishami ryitwa ‘TENA Men’ bwagaragaje ko amapantaro afashe cyane ashobora gutera ububabare mu dusabo tw’intanga, ugucika intege mu ruhago n’izindi ngaruka nyinshi.

Nubwo bimwe mu byamamare mu bagabo (Abasitari) bakunda amapantaro abafatiriye, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 10 ku ijana bagaragaweho n’ingaruka nyuma yo kwambara aya mapantaro abafashe cyane.

Dr. Hilary Jones, umuvugizi w‘iri shami rya TENA Men agira ati “ abagabo bambara amapantaro abafatiriye cyangwa n’amakariso abagundiriye bishobora kubangiriza ubuzima. Kwambara imyenda ifashe cyane imyanya y’ubugabo igihe kirekire bishobora guteza imyanda mu nkari bikaba byateza uruhago kudakora neza ndetse bigatuma habaho ugucika intege kw’intanga ngabo.

Ati “Nabonye abagabo benshi bagize ibibazo by’amabya kubera kwambara udupantaro tubagundiriye birenze. Ati “Inama ntanga nuko mwajya mubanza kumva ko amapantaro yanyu abaha ubwisanzure bw’umubiri, atiMureke kurutisha ibigezweho ubuzima bwanyu,”

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kandi byagaragaje ko 50 ku ijana by’abagabo bagira ububabare mu ruhago naho 25 ku ijana bakababara bikabije mu ruhago, umwe muri batanu akaribwa mu mabya.

40 ku ijana bavuze ko bagomba kwambara ibigezweho igishaka kikaba, batatu mu icumi bo bavuga ko batewe ibibazo no kwambara utu dupantaro tubafashe cyane naho 33 ku ijana bavuga ko bataramenya neza ingano (size) y’ipantaro bakwiye kwambara ibakwiriye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto agaragaza imiterere y’umubiri wa Miss Uwase Muyango nyuma yo kwibaruka imfura ye yavugishije abafana be kuri instagram

Barack obama n’umugore we bavugishije benshi kuri Twitter (Amafoto)