in ,

Iyumvire uburyo gufumbata abangavu kuri R.Kelly bimaze kuba ingeso karande

R.Kelly waririmbye indirimbo nka  “Same Girls,Backyard party,When a Woman’s Fed up, I wish,feelin’on your booty,Happy people..n’izindi,aherutse kuvugwaho urukundo rukomeye afitanye n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 19 .Nyamara uyu R.kelly afite imyaka 49 n’ukuvuga ko ku bibuka gukoresha ikimenyetso cyo gukuramo,R.kelly arusha uyu mwaka w’umukobwa imyaka 30.

Uyu niwe Aaliyah

Urukundo rwa R.Kelly n’uyu mukobwa witwa Halle ufite imyaka 19 rwibukije abantu urukundo R.kelly yigeze kugirana n’umwana w’umukobwa Aaliyah,icyo gihe Aaliyah yari afite myaka 15 naho R.kelly yari afite imyaka 27.uti byagenze gute ?

Aaliyah yari umuhanzikazi wapfiriye mu mpanuka y’indege yabaye ku italiki ya 25/08/2001.Mbere yuko Aaliya atabaruka mu mwaka w’1994 ubwo yari afite imyaka 15 yashyiriwe R.Kelly ngo amufashe mu buhanzi bwe,R.Kelly niwe wamufashaga muri Studio ndetse niwe wamwandikiye indirimbo nyinshi zari kuri Album ye ya mbere yise ” Age Ain’t Nothing But a Number ”

Image result for R.kelly with Teens
R.kelly na Wendy Williams wakinnye nka Aaliyah muri filme yitiriwe Aaliyah

Urukundo rwa Aaliyah na R.Kelly rwarakuze,ndetse ku buryo hari ubwo Aaliyah yaryamaga yabyuka  kwa R.kelly yakanguka agakomezanya na R.kelly gutunganya umuziki. R.Kelly yaje kurongora mu ibanga uyu mukobwa  ndetse ngo babeshya ko Aaliyah yari afite imyaka y’ubukure.

Nyuma yuko ikinyamakuru Vibe Magazine gitahuye iyi nkuru ,R.Kelly na Aaliyah bahiye ubwoba maze batandukana bwihishwa,nuko Aaliyah asubira mu rugo i wabo ndetse asiba inzira zose zari kongera gutuma agaragarana na R.kelly.

Mu gitabo cy’inshuti magara ya R.Kelly,Demetrius Smith Sr yavuze neza ko mu minsi mike yakurikiye urupfu rwa nyakwigendera Aaliyah ngo R.Kelly yaramwegereye mu ijwi ryuzuye ikiniga maze amubwira ko Aaliyah  yari amutwitiye umwana,ndetse nyuma y’amagambo menshi yakurikiyeho,Aaliyah yaje kugana urukiko maze avuguruza imyaka myinshi yari yahawe kugira abashe kwibanira n’icyamamare Robert Kelly abenshi muzi nka R.Kelly.

Ntawe byatungura rero ko R.Kelly abenshi mukunda mu ndirimbo nka “The Greatest ” yaba yarongeye kwiyegereza ukobwa arusha imyaka 30 kuko na Nyakwigendera  Aaliyah yarushaga imyaka 12 yabashije kumubenguka ku mugaragaro

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Maradona arashinja Messi guhemukira Argentine ku buryo bukomeye (impamvu)

Irebere amafoto y’umukobwa utagira uko asa uri mu rukundo na Paul Pogba (amafoto)