Pep Guardiola akigera mu ikipe ya Manchester City yatangiye neza cyane aho abantu bibazaga niba hari icyamuhagarika gusa ubu noneho ikibazo cyahindutse abantu bari kwibaza icya mutabara.
Ku munsi w’ejo ubwo ikipe ya Man City yarimo ihabwa isomo rya ruhago ku kibuga Camp Nou cya Fc Barcelone byari bibaye umukino wa kane ikipe ya Mnachester idatsinda, bikaba byumvikana ko Guardiola muri iyi minsi atorohewe nabusa.
Nyuma yo gutsindwa na Barca, Pep Guardiola akaba yaganiye n’abanyamakuru maze niko kuvuga ati :”Biragoye cyane gukina na Barca iyo muri abantu 11, iyo muhindutse 10 birushaho kubakomerana. Mbere y’uko umukinnyi wacu ahabwa umutuku, umukino wari ufunguye, twagerega mu rubuga rw’amahina ndetse twabonye n’amahirwe menshi yo yo gustinda. Turabizi Barca ni abahanga iyo ukoze agakosa gato bahita baguhana. Mbere y’uko baduha umutuku twari twakinnye neza, twashobora gukina dufunga gusa njye umukino nkuwo sinawubasha, njye nakoze ibyanjye nzi. Kubwa njye twakoze ibyo twari tubashije byose twagragaje ko turi ikipe ifite ishyaka”
Lionel Messi we akaba yihanangirije Manchester City ayikubita Hat Trick ndetse ahereza na mugenzi we Neymar igitego cya kane ngo na yirire.