in

Irerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda ryatsinze rinyagiye ibitego byinshi irerero rya Bayern Munich

Abana bo mu irerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bakinnye imikino ya gishuti n’irerero rya Bayern maze mu batarengeje imyaka 13 maze PSG inyagira Bayern ibitego 6-2.

Iyi mikino yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 ibera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Abana b’irerero rya Bayern Munich, bari bakoze urugendo bajya i Huye gusura irya PSG kuko ari ho ribarizwa, ni mu gihe irindi riba i Kigali kuri FERWAFA.

Bayern Munich yo mu Budage niyo ifasha iri rerero, naho Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, nayo igafasha aba bayo. Abatarengeje imyaka 14 bo banganyike igitego 1-1.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu biciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bajya mu ntara

Umujyi wa Kigali umaze gutangaza imihanda mishya irenga 10 igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange