Kuri ubu Lionel Messi mu nzozi ze umukinnyi wambere yifuza koyazaza gukina mu ikipe ya Fc Barcelone ni mwene wabo Paulo Dybala, gusa ariko birasa naho izi nzozi zigiye guhinduka umuyonga bitewe na gahunda nshya z’ikipe ya Juventus.

Amakuru agera kuri yegob.rw kaba yemeza ko ikipe ya Juventus nta gahunda ifite yo kurekura umukinnyi wayo Paulo Dybala, ahubwo iri kwiga ku buryo yamwongerera masezerano.
Paulo Dybala usanzwe ufite amasezerano mu ikipe ya Juventus agera muri 2020 biravugwa ko iyi kipe yifuza kongeraho undi mwaka umwe bikaba 2021. Mu rwego rwo kugirango ayemerere kongera masezerano Juventus nayo yiteguye kongeza umushahara wa Dybala ikawuvana kuri miliyoni 3 ku mwaka ikawugeza kuri miliyoni 5 z’amayero ku mwaka.