in

Intambara y’amagambo hagati ya Shaddyboo na Uncle Austin ikomeje kubambika isura itari nziza kubera amagambo bari kubwirana -Amafoto

Guterana amagambo bikomeje gufata Indi ntera y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin ndetse n’umushabitsi ku mbuga nkorambaga Shaddyboo aho bapfa gukodesha inzu.

Aba bombi ubu bari gupfa ko Uncle Austin yaba yaragambaniye Shaddyboo wari ugiye gukodesha inzu, akayihesha undi muntu.

Ibi byagiye hanze ku munsi w’ejo ubwo Shaddyboo yakoranyaga abamukurikira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, akavuga ko Uncle Austine yamugambaniye ubwo yemeranyaga amafaranga yo gukodesha inzu na nyirayo ariko ngo uyu Uncle Austin akamuca inyuma akayihesha undi muntu utari Shaddyboo kuko ngo afite uko abanye n’uwo nyiri inzu.

Shaddyboo mu gahinda kenshi, yumvikana arira, avuga ko Uncle Austin atakabaye amuhemukira ngo amwimishe aho abana be barambika umusaya kandi nawe ari umubyeyi.

Agira ati,”Ndibaza, namukoreye iki gituma anyima aho abana banjye baryama. Birababaje kuko nawe ni umubyeyi, si umusore, afite umwana. Akanyima inzu!

Ahubwo bitewe n’ukuntu tuziranye , yakabaye abingiramo ngo nyifate none ahubwo arimo kunyima inzu?”.

Shaddyboo yavuze ko yibaza impamvu Auncle Austin amufitiye urwango bigeze aho amugambanira.

Gusa Austin ahamya ko Shaddyboo atameze neza ahubwo ko akeye ubufasha mu gihe bikomeje gutya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yigaramye abamwita umwami wa muzika nyarwanda

Amashusho y’umunyarwenya Dogiteri Nsabi wagaragaye arimo kuririmba yatangaje benshi kubera ijwi rye – VIDEWO