in

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yigaramye abamwita umwami wa muzika nyarwanda

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yigaramye abamwita umwami wa muzika nyarwanda, agaragaza ko nta kamba afite rirenze iry’abandi bahanzi.

Ibi The Ben yabigarutseho mu kiganiro Code 001 gitambuka kuri Magic FM. Yavuze ko nta kamba afite rirenze iry’abandi bahanzi, ahamya ko buri umwe ufite uwo ashimisha afite ikamba rye.

Ati “Ntekereza ko buri muhanzi wese mu Rwanda akwiye ikamba. Turamutse tugize amahirwe yo kubona imvune bahura nazo kugira ngo babe abo bari bo, twabaha amakamba bakwiriye.”

Yakomeje agira ati “Njye nta kamba mfite rirenze iry’abandi, buri muhanzi afite ikamba runaka kugeza ku mwana ugitangira umuziki akaba afite uwo ashimisha.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bushali yasobanuriye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi impamvu yatinze gushyira hanze album ye -Amafoto

Intambara y’amagambo hagati ya Shaddyboo na Uncle Austin ikomeje kubambika isura itari nziza kubera amagambo bari kubwirana -Amafoto