in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkuru idasanzwe y’umusore w’umunyarwanda umaze imyaka 25 adahumeka ||ubuzima bwe ni amayobera.

Umusore w’umunyarwanda wavukanye ubumuga bw’ingingo ,bivugwa ko yamaze imyaka 25 adahumeka ndetse bikaba byaramuviriyemo ubumuga bwo kutavuga.Ni inkuru idasanzwe kuko ubusanzwe umuntu ntiyarenza iminota 10 adahumeka ariko uyu musore yamaze imyaka 25 adahumeka nk’uko umubyeyi umurera yabitangaje.

Uyu mubyeyi avuga ko yatoraguye uyu musore mu 2002 aho yari yarajugunwe n’ababyeyi be bashaka ko inyamaswa zimurya.Avuga ko yamujyanye mu rugo iwe atazi iyo ari kuko yari yarishwe nimbeho yo mu gasozi. Hashize igihe yaje gukanguka, ariko nta kintu na kimwe ashobora gukora kuri ubu, ntiyakwihagurutsa, ntiyagenda, ndetse ntavuga.

Gusa ubuzima bw’uyu musore ni amayobera kubera ko yamaze igihe adahumeka ntakunze kujya ahantu hari umwuka mwiza, uyu musore ntiyikoza amazi ,iyo bagerageje kumukozaho amazi avuza induru cyane, aba ashaka ko bamushyira mu nzu bagafunga amadirishya yose ninzugi bashaka bacana mu ziko agahumeka umwotsi.

Umubyeyi urera uyu musore avuga ko agorwa no kumwitaho ariko akishimira ko yakiriwe neza mu muryango we ndetse abana be bakaba bamukunda batifuza ko agenda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza k’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe

Ibyo Fofo wo muri Papa Sava yakoreye umusatsi we bitumye abafana bamwibazaho byinshi (video)