in

Inkuru ibabaje y’umubyeyi wahisemo kugurisha umwana we ngo aguhe ikinyabiziga.

Mu gihugu cya Sierra Leone haravugwa inkuru umugabo w’imyaka 29 y’amavuko watawe muri yombi ashinjwa gushaka kugurisha umuhungu we w’imyaka 10 kugira ngo agure moto.Bivugwa ko Mohammed Jalloh Massaquoi yabwiye abashinzwe iperereza ko yaje muri Liberiya ari kumwe n’umuhungu we kugira ngo amugurishe hanyuma yishyure moto y’incuti ye yari yibwe.

Avuga ko igihe yabwiraga inshuti ze zasigaye muri Sierra Leone ko akeneye amadorari 1000 kugira ngo yishyure moto, bamugiriye inama yo kujya muri Liberia, kuko ariho hari abantu bashaka abantu bo kugura.

Uyu musore yageze muri Liberiya ari kumwe n’umuhungu we ku ya 16 Ukuboza 2021. Ako kanya, yahise asura mwene wabo i Cotton-Tree, mu Ntara ya Margibi, ahahurira n’umugabo uzwi ku izina rya Momo Kamara, amubwira ko azamufasha kubona umuguzi w’umuhungu we.

Kamara ariko yamugiriye inama yo kutavuga umuhungu nk’umuntu, ahubwo ko ari inkoko kugira ngo bitamenyekana.Ku wa kane, tariki ya 30 Ukuboza 2021, Massaquoi yatawe muri yombi n’abapolisi ba Liberia, ubwo we na Kamara bari mu kabari Cotton Tree bategereje umuguzi w’uyu mwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ukwiye kuzirikana niba ushaka kugira amabuno ateye neza uko ubyifuza

Ibyabaye ubwo Butera Knowless yatunguraga umusore witwa Prince umukunda (video)