in ,

Indirimbo nshya: Kakandi ya Bourchaga yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho

Umuhanzi Bourchaga yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise . Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe ku buryo bw’amajwi na TidyBeats (audio producer) na team nini irimo The ProHab(mix &mastering), Amashusho yafashwe na Mozey afatanyije na Olaf Datus na Director C.

 

 

 

Byinshi wamenya kuri Bourchaga:

Amazina ye asanzwe ni Yannick Bourchaga Ineza kuri ubu ubarizzwa ku mugabane w’i Buaryi mu gihugu cy’I Bubirigi aho akurikirana ibijyanye n’amasomo ye guhera mu mwaka wa 2019.

Uyu Bourchaga nk’izina akoresha mu muziki yakuze akunda cyane ibijyanye n’umuziki bitewe n’inshuti ze bakuranye harimo Maylo, Mr Gloire n’abandi batandukanye. Injyana ya Hiphop niyo yakundaga kurusha izindi dore ko yakundaga gusubiramo indirimbo z’abahanzi mpuzamahanga nka Lil Wayne ndetse na Riderman hano mu Rwanda.

>>>Wareba indirimbo za Bourchaga unyuze hano: https://bit.ly/3K9uHgJ

Mu mwaka wa 2015, Bourchaga nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere gusa ahura n;ikibazo ntiyaza gusohoka gusa nyuma yahoo mu mwaka wa 2018 yakoze indirimbo yise FOCUS wenyine. Abantu nyuma y’uko bamwertse urukundo yahise afata icyemezo ko agiye gukomeza uwo mwuga w’ubuhanzi aho kugeza uyu munsi amaze gusohora indirimbo 10 zamaze gusohoka ku   buryo bw’amajwi ndetse n’ama collabo rasohoka mu minsi iri imbere.

Inzozi ze ni ugukora umuziki umushimisha we bwa mbere atitaye kucyo sosiyete yawufata kugeza izina rye rimenyekanye mu bahanzi bakora injyana ya Hip-Hop

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya: Umukinnyi wa APR FC ari mu maboko ya Polisi

Motari yabaye inkuru hanze aha nyuma yo gutora agakapu kuzuye amafaranga