in

Imvugo ya “Nta myaka 100” ibaye igihuha. Pasiteri Ezra Mpyisi yujuje imyaka ijana y’amavuko

Pasiteri Ezra Mpyisi ni uwe mu banyarwanda bazwi cyane kandi bakuze nubwo ntawahamyako hatari abamuruta gus ni umwe muba pasiteri bazwi mu Rwanda cyane cyane mu idini y’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi. Tariki ya 19 Gashyantare, uyu musaza akaba yarujuje imyaka 100 y’amavuko.

Pasiteri Mpyisi yamenyekanye cyane kubera gukoresha amagambo atangaje mu byis=gisho bye cyane cyane ibyo agenda akorera ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube.

Ezra Mpyisi yavukiye i Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma wo mu Karere ka Nyaza, ku ngoma ya Yuhi Musinga mu mwaka wa 1922. Yabanye n’Umwami Mutara Rudahigwa wari n’urungano rwe. Yize amashuri ye abanza iwabo i Nyanza, akomereza ayisumbuye i Gitwe maze Kaminuza ayiga mu gihugu cya Zimbabwe.

Twifurije Pasiteri Ezra Mpyisi isabukuru nziza y’amavuko ndetse no gukomeza kuramba.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kapiteni n’umutoza wa APR FC basuye umufana ukomeye urembeye mu rugo (Amafoto)

Biteye ubwoba! Umugore utwite n’abandi umunani bahiriye mu modoka. Photos