in ,

Biteye ubwoba! Umugore utwite n’abandi umunani bahiriye mu modoka. Photos

Umugore utwite ndetse n’abandi bantu umunani bahiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye ahitwa Ilorin, Kwara state muri Nigeria.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikibuga k’idenge ahagana saa mbiri za mu gitondo ku cyumweru tariki 20.

Byatangajwe ko imwe mu modoka yakoze impanuka yari itwaye peterole yuzuye mu majerekani.

Uwabonye impanuka iba yavuze ko ivatiri yagonganye na Taxi yariri ku muvuduko ukabije, hanyuma iyi taxi igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Abantu icyenda bapfiriye muri iyi mpanuka bivugwa ko bahiye ku rwego rukomeye, imirambo yabo ikaba yagejejwe ku bitaro bya Kaminuza ya Ilorin, mu gihe abandi batanu bo bakomeretse bikabije bakaba bari kwitabwaho muri ibyo bitaro.

Abagabo batatu bari mu ivatiri bo bakaba bavuyemo ari bazima.

Reba amafoto hano hasi:

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imvugo ya “Nta myaka 100” ibaye igihuha. Pasiteri Ezra Mpyisi yujuje imyaka ijana y’amavuko

Miss wariye intabire n’amasinde akomeje gutangaza abatari bake (video)